• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Ubwanditsi 22 Aug 2016 ITOHOZA

Ibiro Ntaramakuru bya Canada byatangaje ko Umunyarwanda yarohamye ubwo yari koga arapfa

Jean Baptiste Ajua, Umunyarwanda wari uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yarohamye ubwo yari ari koga mu mujyi wa Winnipeg.

Roger Habimana, mukuru w’uwo musore wapfuye afite imyaka 22, yavuze ko ku wa Gatandatu ubwo bari basohotse muri Korali yabo yitiriwe mutagatifu Kizito, Ajua yinjiye mu mazi ari kumwe n’inshuti.

Ngo nyakwigendera yagerageje guhangana n’amazi yari ari kumutwara, ariko biranga ararohama.

Ibiro Ntaramakuru bya Canada bivuga ko hahise hoherezwamo ba kabuhariwe mu koga bakaza kubona umubiri we mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Habimana ati” Icyo navuga ni uko tubabajwe no kubura umuntu wari ukiri muto, utari ufite uburwayi.”

Yongeyeho ko Ajua afite abavandimwe bane na bashiki be babiri bose baba muri Manitoba.

Ise wa nyakwigendera, Benoit Ntirushwa yagize ati “Yari umuhungu mwiza buri gihe yabaga yiteguye kumfasha uko ashoboye kose, nsigaraganye agahinda. Icyo nasaba buri wese ni ukumusengera ngo Imana imwakire neza.”

Ajua yari asanzwe akina umukino wo gusiganwa n’amaguru. Yakiniye Kaminuza ya Manitoba mu mwaka wa 2013-2014. Mu masiganwa y’abagabo y’Uburengerazuba bwa Canada yo mu 2013 yaje ku mwanya wa 10.

Umutoza w’ikipe y’iyo kaminuza, Claude Berube yagize ati “Jean Baptiste yari umusore w’inyangamugayo, witonda kandi fite impano.”

-3761.jpg

Nyakwigendera Jean Baptiste Ajua

Yongeyeho ko yahoraga ahuze cyane, avanga kwiga, akazi, kwita ku muryango no gusiganwa n’amaguru kandi byose akabikora neza.

Mu gace yarohamyemo hari haherutse kurohama umwana w’umuhungu w’imyaka 12 n’umukobwa w’imyaka 11.

2016-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka – RDF

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Ubwanditsi 12 Dec 2017
AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup
Amakuru

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 07 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru