• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Ubwanditsi 22 Sep 2017 ITOHOZA

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko kubera amagambo ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azakomeza gahunda yo gukora no kugerageza ibitwaro kirimbuzi.

Kim Jong yavuze ko Trump atandukanye n’abamubanjirije bose ndetse adakwiriye kuba ayobora igihugu gikomeye ku isi.

Abinyujije mu kinyamakuru cya Leta, KCNA, Perezida Kim Jong Un yavuze ko yatangajwe n’amagambo Trump yavugiye imbere ya bagenzi be mu Nteko Rusange ya Loni, aho yigambye ko azasenya Koreya ya Ruguru.

Trump kuri uyu wa Kabiri imbere y’Abakuru b’ibihugu ku isi yavuze ko nibiba ngombwa Amerika izirwanaho igasenya Koreya ya Ruguru kubera ubushotoranyi ikora igeragezwa ibitwaro kirimbuzi.

Kim Jong yavuze ko Trump ameze nk’imbwa ifite ubwoba ngo niyo imoka cyane.

Ati “Imbwa ifite ubwoba niyo imoka cyane. Ndagira inama Trump yo kwitonda mu gihe atoranya amagambo yo kuvuga no kumenya uwo abwira […] nyuma yo kujya ku butegetsi yahojeje isi ku nkeke kubera iterabwoba n’ibitutsi ku bihugu byose, ntabwo akwiriye kuba umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, ni igisambo kitagira ikinyabupfura kiri gukina n’umuriro aho kuba umunyapolitiki.”

Kim Jong yakomeje avuga ko imyitwarire ya Trump imuha imbaraga mu gukomeza gahunda y’ibitwaro kirimbuzi.

Ati “Ibyo yatangaje bigaragaza ubushake n’umugambi wa Amerika byanyeretse ko aho kurekera cyangwa kugira ubwoba, ahubwo inzira nafasha ni iy’ukuri kandi ngomba kuyikurikiza kugeza ku munota wa nyuma.”

Yakomeje agira ati “Nk’umugabo uhagarariye abaturage ba Koreya ya Ruguru, ku bw’icyubahiro cy’igihugu cyanjye n’abaturage banjye, ngomba gukora ikizatuma uyu mugabo uyoboye Amerika yishyura amagambo yavuze yo gusenya Koreya […] azabona ibirenze ibyo yakekaga.”

Umubano wa Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wazambye guhera mu myaka ya 1950 ariko wakajije umurego muri uyu mwaka ubwo icyo gihugu cyageragezaga ubutsitsa ibisasu kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru imaze gufatirwa ibihano byinshi na Loni ariko ntibyayibujije gukomeza kugerageza ibisasu.

Kuri uyu wa Kane Trump yasinye itegeko ribuza sosiyete iyo ari yo yose muri Amerika gukorana ubucuruzi na Koreya ya Ruguru nkuko BBC yabitangaje.

-8053.jpg

Inzira Perezida Trump akoresha acecekesha Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

Ubwanditsi 13 May 2019
CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 06 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 15 May 2018
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009
INKURU NYAMUKURU

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania
Mu Rwanda

Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru