• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

Ubwanditsi 28 Apr 2017 Mu Rwanda

Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinja abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe.

Umwe muri aba banyonzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa mu Itangazamakuru, avuga ko buri munsi batanga igiceri cya 100 Frw gusa ngo ntibazi icyo bayatangira.
Ati “ Hari abo tuyaha baba bari mu muhanda, Gusa njye mbona ntacyo byaba bitumariye mu gihe dukomeje kuyatanga umwaka ugashira undi ugataha ntibatubwire icyo bayamaza.”

Uyu ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare avuga ko bajya kwibumbira muri koperative batanze umugabane shingiro bityo ko n’aya mafaranga 100 Frw batanga buri munsi bakwiye kumenya icyo bayatangira.

Ati “ Njye mbona iryo 100 Frw dutanga ari ayo kubakiza kandi tuba twayabonye tuvunitse.”

Avuga ko umuyobozi wabo atigeze aba umunyonzi, agasaba ko bayoborwa n’abo bakorana kuko ari bo bazi agaciro k’ibyo bakora bakaba baharanira inyungu za koperative aho gukurura bishyira nk’uko abari kubayobora bari kubigenza.

Umuyobozi wa CVM, Casmir Ngayaberura ushinjwa n’abo ayobora gukizwa n’imisanzu yabo avuga ko ayo mafaranga 100 bakwa buri munsi abafasha mu gukodesha inzu bakoreramo no guhemba abakozi.

Ngayaberura avuga ko atari we uyabaka ku giki cye ko ahubwo ari umwanzuro wafashwe n’inteko rusange igizwe n’abanyamuryango bose kugira ngo koperative ikomeze kugira imbaraga.

Avuga ko aba banyamuryango ba koperative bashonje bahishiwe kuko muri Kamena bazahabwa ingurube zo korora.

Uyu muyobozi wa CVM wagarutse ku byo ashinjwa ko akomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe kubera iyi misanzu y’abo ayobora, avuga ko ubukungu bwe atari ubwa vuba ku buryo yaba ari gukizwa n’abo ayobora.

Ati ” Kuba ndi umukire ni nk’uko abandi bantu benshi bakize si uko nyobora koperative, ndikorera, yewe mfite byinshi nkuramo amafaranga sibo bankijije rwose uretse n’ibyo mu muryango wacu nta mukene ubamo.”

Yagarutse ku kifuzo cyo gutanga amafaranga atubutse. Ati ” Ntabyo bashobora kuko n’ayo make bayatanga bigoranye, ibyo byifuzo bazabitange mu nteko rusange nibyemeza bizashyirwa mu bikorwa kuko ibyo dukora byose biba ari imyanzuro yafashe.”

-6411.jpg

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin avuga ko nk’abanyamuryango ba koperative bakwiye gushakira umuti icyo kibazo bagakora bagamije iterambere, byaba ngombwa inteko yabo yaterana ikaba yakwiga ku buryo bwo kuzigama amafaranga.

Uyinjiyemo atanga 20 500 Frw arimo ay’umwamabaro ubaranga, umusoro, ikarita, umugabane-shingiro, n’ikirango cy’igare(plaque).

2017-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Ubwanditsi 24 Sep 2023
Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Ubwanditsi 11 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside
Mu Rwanda

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura
INKURU NYAMUKURU

Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru