• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018 Mu Rwanda

Iyo umuntu yumvise ko Perezida Kagame yagiye mu bufaransa yumva bidasanzwe .

Iyo Perezida Macron w’ubufaransa yamamaje Louise Mushikiwabo ngo ayobore Francophonie Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ku isi ,Umuntu yumva bidasanzwe,

Burya mu buzima hari byinshyi bidasanzwe kuko hari n’abahamagara cyangwa abagera aho barira naba nyina ntibumve kumugani w’ikinyarwanda .

Mu bidasanzwe n’ umufaransa w’umuprofeseri w’umuganga witwa Jaques  Maresceaux, akaba yaraminuje mu buganga ndetse atangiza ikigo cy’ubuvuzi kibaga Kanseri yo munda cyitwa IRCAD kigahugura abaganga babaga bageze kubihumbi bitandatu buri mwaka mu bufaransa gusa bakomoka mu bihugu ijana na makumyabiri ku isi yose murabyumva.

Uyu mu profeseri w’umuganga yabajijwe n’umunyamakuru w’umufaransa mugenzi we ati hari za IRCAD zingahe? ati hari ibigo bitanu kw’isi harimo nikigiye gutangira muri Afurica atari ahandi ni mu Rwanda gusa.

Abajijwe igituma yahisemo u Rwanda ati u Rwanda nahabwiwe n’umuhungu wanjye wahabaye imyaka cumi n’irindwi ahogeza no kuhashima cyane ati nanjye nanga kumubabaza nigirayo ngo mparebe .Ngeze mu Rwanda nasanze ari igihugu cyakataraboneka ,ati haba mu by’isuku haruta Ubusuwisi hakaruta Singapuru,ati kandi iterambere mu buvuzi  n’Ikoranabuhanga ni igitangaza.

Uyu mu profeseri udasanzwe agereranya u Rwanda na Israeli gusa ati kuko mu myaka makumyabiri u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi nkuko byabaye mu bayahudi b’abisirayeri,abanyarwanda bariyunze bubaka igihugu bagiteza imbere kubera Perezida Paul Kagame ureba kure cyane akaba imfura idasanzwe .Ati ariko uzi akaga n’ishyano n’amahano u Rwanda rwagushije abatutsi miliyoni bakicwa  mu gihe cy’amezi atatu ,abana,abasaza,abagore,abagabo ariko Perezida  Paul  Kagame akaba yarabunze, akabomora, akaba abagejeje kuri biriya bitangaza?

Basomyi rero ,banyarwanda ati ntakidashoboka uko abantu bakoze indege n’ibyogajuru ni icyerekana ibidasanzwe mw’ikoranabuhanga u Rwanda rukaba narwo rukataje kuko ubu rufite n’utudege dutwara amaraso no mu misozi ihanamye tugerayo .Ngaho rero nanjye nti Uwiteka abarinde ariko cyane cyane aturindire Paul Kagame , twige ,twiteze imbere kuko uyu mugabo ntasanzwe koko kugera aho ibyamamare by’abafaransa bimukurira ingofero na Perezida wabo akamamaza umunyarwandakazi w’inkotanyi?Imana ishimwe ntibisanzwe koko ariko nanjye nk’umwana w’umutambyi w’umuswahili mbabaze  nti ese igiswahili cyo abanyarwanda bakigeze he? Nizere ko mudategereje ko ari Perezida Kagame uzakigisha  ngo mushobore no kuganira no guhahirana n’abaturanyi! Nimubishaka ariko muzampamagare nanjye nzitaba mbafashe kukiga,kugisoma ,kucyandika,kukivuga no kugiteza imbere kunyungu zacu twese nk’abanyarwanda n’abatuye aka karere muri rusange.

Uwiteka abamwenyurire .

Prof.Pacifique Malonga

Email: becos1@yahoo.fr

Umushakashatsi mu by’indimi  akaba n’umunyamakuru wigenga.

2018-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Ubwanditsi 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Indimi ebyiri za  Perezida Museveni  mugihe cy’urugamba rwa RPF  rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru