• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Ubwanditsi 16 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hagaragaye abarwayi babiri mu bipimo 923 byafashwe mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera ku 136 mu gihe 54 bamaze gukira.

Itangazo rya Minisante rivuga ko abasanganywe ubwandu bushya ari “abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’’

Abasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato mu gihe hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yakomeje isaba abantu bafite amakuru ku wahuye n’uwanduye Coronavirus gutanga amakuru kugira ngo yitabweho n’inzego zibishinzwe.

Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko ‘abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza kandi nta n’umwe urembye.’

Kuva mu Rwanda haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 136 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 54 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 15 Mata 2020 rivuga ko ‘‘Umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera ku 136, muri aba 54 barakize harimo batanu bakize mu masaha 24 ashize.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Guverinoma ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zari zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kuva Coronavirus ibonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, abantu 2 051 008 bamaze kuyandura, 507 890 baragikize mu gihe 132 889 kimaze kubahitana.

Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda mu gihe abanduye biyongereyeho babiri bagera ku 136

2020-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Polisi y’u Rwanda yamaganye itangazo rivuga ko igiye  kwivuna abatuka Perezida Kagame

Polisi y’u Rwanda yamaganye itangazo rivuga ko igiye kwivuna abatuka Perezida Kagame

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye
INKURU NYAMUKURU

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”
Mu Mahanga

Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Iminsi irabarirwa ku ntoki  ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda
ITOHOZA

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru