• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside agezwe mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Dec 2016 ITOHOZA

Umucamanza mu rukiko rwa Lilongwe muri Malawi yasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi iminsi 21, kugira ngo leta ibone umwanya wo kumukoraho iperereza no kwiga ku busabe bw’u Rwanda bwo kumwohereza kuburanishwa ku byaha akekwaho.Iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa.

Umucamanza Patrick Chirwa yafashe icyo cyemezo kuwa Kabiri ubwo Murekezi yagezwaga mu rukiko nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize, hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’u Rwanda zigaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

Steve Kayuni wari uhagarariye umuyobozi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika, yasabye urukiko guha leta ya Malawi iminsi 21 ngo irangize ibijyanye no kohereza mu Rwanda Murekezi, kandi habeho n’ibiganiro byimbitse hagati ya Malawi n’u Rwanda.

Ikinyamakuru Nyasa Times cyanditse ko zimwe mu mpamvu zashingiweho ari uko Jenoside ari icyaha gikomeye bityo ari yo mpamvu leta ikeneye umwanya wo gusuzuma inyandiko zose zatanzwe n’u Rwanda kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Yakomeje asaba ko hakwitabwa ku mategeko mpuzamahanga, aho Malawi itegetswe kohereza mu Rwanda Murekezi cyangwa ikamuburanisha.

Kayuni yanabwiye urukiko ko Murekezi akurikiranyweho ibindi byaha bya ruswa nkuko byagaragajwe mu 2008 n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa (ACB) n’ikigo cya Malawi gishinzwe imisoro n’amahoro (MRA), agomba kuzisobanuraho mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Yagize ati “Murekezi afite ikindi kirego cya ruswa yagombaga kwisobanuraho imbere y’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’ikigo cya Malawi gishinzwe imisoro n’amahoro, ariko muri 2008 ahungira muri Zimbabwe yihishayo, biragorana gukemura icyo kibazo kuko yahungiye kuri pasiporo ya Malawi.”

Umwunganizi mu mategeko wa Murekezi, Gift Katundu, yavuze ko leta itari ikwiye kuzana ibindi birego mu gihe umukiliya we arimo kwisobanura ku bijyanye no koherezwa mu Rwanda kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Murekezi afungiye muri gereza ya Maula mu Mujyi wa Lilongwe ategereje ko iminsi 21 ishira ngo asubire mu rukiko.

-5047.jpg

Murekezi akurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya 1991 na Nyakanga 1994, yakoreye muri Butare-Ngoma, cyane mu yahoze ari segiteri Tumba. Ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa.

2016-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze  mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo
Mu Mahanga

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 18 May 2018
MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside
Mu Mahanga

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru