• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ombe Nyamuhombeza yageze mu Rwanda muri 1997,aho yaje ahunze ubwicanyi bwakorerwaga abanyamurenge bo mu bwoko bw’abatutsi muri Kivu y’amajyepfo. yaje kumenya ko babajyana hanze aza mu nkambi ya Gihembe yiyita umunyamulenge, ageze Gihembe kuko Bari bakeneye abarimu kandi Nyamuhombeza yarazi igifaransa,yemera kwigisha impunzi z’abana bato. Nyuma uyu Nyamuhombeza yaje gutangira kujya yigisha n’ijambo ry’Imana aba yigize Pasitori kirihahira atyo. Abaje bamusanga mu nkambi Nyamombeza ari mu bantu bavugaga leta y’u Rwanda neza icyo gihe avuga ko babafata neza cyane ko babona buri kimwe bakeneye, avuga ko abana biga neza rwose nta kibazo.

Ombe Nyamuhombeza yaje guhinduka ate rero? Nyamuhombeza yari afite akageso ko gushurashura Ibi ari nabyo byaje kumuviramo gutera inda umwana yigishaga mu mashuri abanza mu mwaka wa kane ariko umwana kuko yari akiri muto cyane inda yamuguye nabi, Nuko inzego za leta zitangira kubikurikirana ariko umwana avuga ko yatewe inda na OMBE Nyamuhombeza, kuburyo umwana yageze hagati y’urupfu n’umupfumu. Uwo mwana w’umukobwa leta n’abandi babanaga mu nkambi bamwitayeho abasha kubaho, ubu ariho ni muzima n’umwana we, na Nyamuhombeza ubwe arabizi ko ibyo bintu yabikoze, n’ababanye nawe mu inkambi barabimushinja.

OMBE Nyamuhombeza nyuma abakirisitu yasengeshaga abashishikariza kumuha amaturo, baje ku mucikaho cyane ko yakundaga no kubakanga abeshya ngo yigeze kujya ikuzimu aragaruka, abonye ko ibintu bimukomeranye mu inkambi,yaje gushaka abashi bene wabo babanaga mu nkambi atangira kurema udutsiko abumvisha ko abacongoman b’abanyamulenge banga abo bashi bati bazatwicaniko kwiga imitwe yo gutwika akazu Nyamuhombeza yabagamo kugirango Dossier ye yo kumujyana hanze yihute ariko bikorwa babeshyera abanyamurenge ko aribo bashaka kugirira nabi abashi.

Uwari Impunzi Nyamuhombeza yaje kwigira umunyapolitiki gute?

Uyu Nyamuhombeza nyuma yo kwitwikiraho inzu akabona ko ntacyo bitanze noneho yatangiye kujya akora ibiganiro kuri BBC/Gahuza atangira kwivanga muri Politike y’u Rwanda ibintu ubundi impunzi zitemerewe byose ari ukugirango abone uko UNHCR bamujyana hanze nk’umuntu Leta imereye nabi!

Yaje kubigeraho rero ajyanwa mu gihugu cya Finland.

OMBE Nyamuhombeza ageze Finland rero aho kugirango yitware neza muri sosiyete yari ahasanze nk’umuntu wiyitaga Umukozi w’Imana, yari afite umugore n’abana, ageze Finland atera inda murumuna w’umugore we, ubwo umugore n’abana baba baramutaye, abanyarwanda n’abacongomani bose bamucikaho yisanga ari wenyine, ni uko yatangiye guhura n’ibigarasha n’interahamwe kubera umunwa we bati uyu twamwifashisha baba bamukohokanye batyo yibera umuzindaro n’itiyo banyuzamo ibyo bashaka gutangaza.

Gusa tubibutse ko Hari amakuru tugikurikiranira hafi  ajyanye na Nyamuhombeza OMBE avuga ko Ombe ari umunyarwanda w’Umushi wigira umukongomani, kandi nibyo koko urebye imvugo ze zimwe ntaho zitaniye n’izabakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi muri 1994.

2023-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Ubwanditsi 12 Apr 2024
RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye igwingira mu mitekerereze, irangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo
Mu Rwanda

Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Umucamanza urekura abajenosideri  batarangije ibihano yongerewe manda
INKURU NYAMUKURU

Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Ubwanditsi 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru