• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Ubwanditsi 03 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 hasubitswe umukino wa shampiyona y’u Bwongereza yakinwaga ku munsi wayo wa 34 mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni umukino ikipe ya Manchester United yagombaga kwakira ikipe ya Liverpool ariko ntiwaba kubera ko abafana ba Manchester United bigarambije ku bwo kwinubira uburyo ikipe yabo iyobowe.

Ni umukino wari utegerejwe ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice ku isaha ya Kigali ariko ntiwaba kuko abafana b’iyi kipe y’amashitani atukura bigaragambirije hanze ya Sitade ya Old Trafford ndetse banagera muri sitade imbere by’umwihariko bakaba banageze ku bwatsi bw’ikibuga cyagombaga kuberaho uyu mukino.

Iyi myigaragambyo ngo yatewe n’uko aba bafana batishimiye uburyo ikipe yabo iyobowe by’umwuhariko ku muryango wa Glazzer ufite ikipe ya Manchester United mu biganza byabo, ibi kandi bije nyuma yaho iyi kipe yari yemeje ko izagaragara mu mikino yirushanwa rishya rya Super League mu minsi ishize ryaje gusenyuka, nyuma yaho abafana bakaba barasabye ko ubuyobozi bwabo bwasaba imbabazi kubyo bari bakoze ariko birangira abayoboye Manchester United ntakintu babivuzeho.

Uku gusubika uyu mukino wa Manchester United na Liverpool usibye kuba hagombaga kuboneka amanota ku ikipe yawutsinze harimo indi mibare igagaraza ko iyo ikipe ya Liverpool itsinda uyu mukino byari butume ikipe ya Manchester City yegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021 dore ko yari bube irushije Manchester United amanota 13 kandi hasigaye imikino 4 yagombaga gutanga amanota 12.

Nyuma yo guhagarika uyu mukino wa 34 wa shampiyona y’u Bwongereza wagombaga guhuza ikipe ya Manchester United na Liverpool biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 aribwo hemezwa nyirizina igihe uyu mukino uzakinirwaho.

2021-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Ubwanditsi 28 Jun 2024
Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’  bararira ayo kwarika
Mu Rwanda

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR
INKURU NYAMUKURU

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Ubwanditsi 15 Aug 2018
Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru