• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ubwanditsi 06 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

a) Ishyirwaho ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (Kigali International Financial Center/KIFC);

b) Uburyo burambye bwo gushakira umutungo wunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza;

c) Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa;

d) Politiki y’Igihugu y’Itangwa ry’impeta z’ishimwe;

e) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari “Gatare Tea Company Ltd” yerekeranye n’ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Nyankenke A, Nyankenke B, Gakomeye, Shungwe, Mutazimiza, Shariyo, Shariyo-Rwambogo, Shariyo-Matare na Rwanyamwaso aherereye mu mirenge ya Mahembe, Kanjongo na Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

f) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari “Rwanda Mountain Tea (RMT) Ltd” yerekeranye n’ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Mashya IA, Mashya IB, Mashya IC, Mashya II, Rutare na Gapfunsi aherereye muri Gishwati mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

g) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Rwanda Energy Group (REG) yerekeranye no gucunga no gufata neza inganda za Leta z’amashanyarazi umunani 
(8) zikurikira: Nyabarongo, Jabana I; Jabana II; Mukungwa I; Ntaruka; Nshili; Nyabahanga na Gatsata.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na makumyabiri n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na birindwi z’amadolari y’Abanyamerika (121.137.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;

b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihagarariye Africa Growing Together Fund, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu z’amadolari y’Abanyamerika (50.000.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;

c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu za Units of Account (60.000.000 UA) agenewe gahunda yo guteza imbere ubumenyi n’ubucuruzi;

d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo inani n’umunani n’ibihumbi magana atanu z’Amadetesi (88.500.000 DTS) agenewe gahunda ya mbere yo gutera inkunga politiki y’iterambere y’urwego rw’ingufu;

e) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe;

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta buri kuri hegitari 155, 9 buherereye mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke rikabushyira mu mutungo bwite wayo no kubutanga bitanyuze mu ipiganwa bugahabwa Umushoramari Gisakura Tea Company;

d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze. Abo ni :

1. Madamu IGENA Marie Louise;

2. Madamu UWIMANA Angelique;

3. Bwana TWAGIRAYEZU Ildephonse.

e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana SEBUDANGA Augustin wari Chief Cabinet Notes Taker muri Serivizi za Minisitiri w’Intebe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

f) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUTAKAMIZE Joseph wari Umuyobozi wa Serivisi ya Porogaramu y’Ishami ry’Ubumenyi n’Ubugeni mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

g) Iteka rya Minisitiri rishyiraho Koleji z’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro: Koleji ya Kigali, Koleji ya Ngoma, Koleji ya Karongi, Koleji ya Huye, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze, Koleji ya Gishari na Koleji ya Kitabi.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana KARANGWA Charles ku mwanya wa Director of Public Institutions Accommodation and Office Management Unit mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere imiturire/RHA.

7. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Nkuru y’Abana ya 12 ku rwego rw’Igihugu iteganyijwe ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ikazabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Uburere buboneye: inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru “Amavubi” iri mu marushanwa ya CECAFA arimo kubera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017. Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri mu itsinda rya A hamwe n’Amakipe y’Ibihugu bya Kenya, Libiya, Tanzania na Zanzibar.

 Ikipe y’Isonga Academy yitabiriye Amarushanwa yiswe “Tournoi International du District d’Abidjan” yahuje amakipe y’ingimbi 12 y’umupira w’amaguru yo muri Afurika n’Uburayi. Iyo mikino iteganyijwe kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 6 Ukuboza
2017.

c) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Gahunda y’Itorero “Urunana rw’Urungano” iteganyijwe kubera i Gabiro kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2017. Muri uyu mwaka, iri Torero rizahuza urubyiruko rusaga 500 ruzava hirya no hino mu Gihugu n’urundi rusaga 100 ruzava mu bindi bihugu. Ibiganiro muri iryo Torero bizibanda ku gukunda igihugu,
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe
n’Ubwiyunge.

 Gahunda y’Intore mu biruhuko yatangiye tariki ya 25/11/2017 ikazasozwa tariki ya 13/01/2018. Iyi gahunda igamije kurinda urubyiruko kwishora mu bikorwa birwangiza muri ibi bihe by’ibiruhuko rushyirwa muri gahunda ziruteza imbere harimo kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, guteza imbere impano zarwo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku isuku aho rutuye, kugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’amashuri Abanza n’Ayisumbuye igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyijwe mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira:

 Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire tariki ya 29 Werurwe 2018;

 Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 16 Mata 2018, kirangire tariki ya 03 Kanama 2018.

 Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 21 Kanama 2018, kirangire tariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, 
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

RUSHYASHYA 28 Sep 2026
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025
Uganda: Mu rugo rwa Gen Salim Saleh hibwe imbunda

Uganda: Mu rugo rwa Gen Salim Saleh hibwe imbunda

Ubwanditsi 18 May 2018
Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Uganda: Abasirikare bakubise umunyamakuru wa Reuters (Video)

Ubwanditsi 22 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko
INKURU NYAMUKURU

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’
IMIKINO

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook
IKORANABUHANGA

Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Ubwanditsi 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru