• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi 160 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi 160 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 27 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (FPU) 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti, aho bari baragiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye muri icyo gihugu ari irya karindwi (FPU VII).

Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, akaba yashimye imyitwarire myiza aba bapolisi bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda, bakaba barabaye intangarugero mu gufasha abaturage mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gufasha abatishoboye, dore ko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure byasize abaturage badafite aho bikinda kandi byose bakabikora bagaragaza ubunyamwuga.

CP Rumanzi yababwiye ati:”Ubutumwa muvuyemo mubusoje neza, kandi muri biriya bihe bikomeye by’imyuzure Haiti yanyuzemo mwahitwaye gitwari. Mwafashije abanyahaiti bari babategerejeho ubufasha. Mwerekanye ubunyamwuga n’ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kandi igihugu mwari muhagarariye kirabibashimira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ati:”Aba bapolisi bagarutse mu rwababyaye bari icyiciro cya 7, bakaba barakoreye akazi kabo mu mujyi wa Jérémie, turabashimira ko basoje inshingano zari zabajyanye neza n’ubwo hari ibibazo bagendaga bahura nabyo, kuko igihe bari bariyo ari nabwo iki gihugu cyahuye n’ibiza by’umwuzure ku buryo gukora akazi kabo byabasabye ubwitange, ariko kubera ubunyamwuga n’umuco w’igihugu cyacu babisohotsemo neza nk’uko ishema ry’akazi bakoze rigaragara mu maso yabo.”

ACP Badege yakomeje avuga ati:” Aba bapolisi bagarukanye imidari y’ishimwe kubera ukuntu bakoze neza akazi kari kabajyanye, batumye icyizere Umuryango w’Abibumbye wahaga u Rwanda kiyongera kandi bakaba basize bubatse umuco mwiza mu gihugu bavuyemo.”

Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Kanama, nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) bagiye gusimbura aba bagarutse mu Rwanda, iri tsinda ryo rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Kamunuga.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1000.

-7751.jpg

-7750.jpg

2017-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Ubwanditsi 19 Feb 2020
Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017
Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.
Amakuru

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Ubwanditsi 24 May 2021
Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo
ITOHOZA

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa
INKURU NYAMUKURU

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru