• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Ubwanditsi 07 May 2018 ITOHOZA

Abarundi batatu bari mu bantu benshi bari mu maboko y’Igipolisi cya Uganda nyuma y’umukwabu wo kuwa 28 Mata wakozwe ku Musigiti wa Usafi, aho abantu 154 igipolisi kivuga ko cyarokoye bafashwe bugwate.

Umuvugizi w’igiplisi wungirije, SP Patrick Onyango, wemeje aya makuru, avuga ko igipolisi kuri ubu cyataye muri yombi abagore 28, abakobwa 63 n’abasore 63. Uyu muvugizi akaba avuga ko aba Barundi banze kugira icyo batangariza abashinzwe iperereza.

Mu gitondo cyo kuwa 28 Mata, nk’uko tubikesha Chimpreports, igipolisi cyari gikurikiranye abakekwaho gushimuta no kwica Susan Magara gifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bagiye ku musigiti wa Usafi, maze nyuma yo kurasana kwasize umupolisi umwe akomeretse, hafashwe abantu 36 hicwa abandi babiri.

Bikavugwa ko icyo gihe umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Magara yafatiwe aho agatangira gufatanya na polisi hagatabwa muri yombi abandi bantu bakekwa.

Kuri ubu igipolisi kikaba kivuga ko mu guhata ibibazo abo bafashwe kimwe n’abagore batabawe muri uwo musigiti ndetse n’abana, cyaguye ibikorwa by’iperereza.

Igipolisi kikavuga ko uyu watawe muri yombi yagiye avugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, burimo gushimuta hagamijwe kwaka ingurane, ubwicanyi, gucuruza abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Igipolisi kiti: “Bamwe mu bakekwa bari muri kasho kuri ubu bagize uruhare mu guhohotera bamwe muri aba bana batabawe, abacurujwe ndetse basambanya ku ngufu abandi.”

Cyongeyeho ko amatsinda atandukanye ashinzwe iperereza yagiye agera ahantu hagiye hapangirwa umugambi wo kwica Susan Magara nyuma ugashyirwa mu bikorwa. Ibimenyetso byinshi ngo byakuwe aho hantu nubwo bitatangajwe kubera ko iperereza rikomeje.

Kuri aba bana batabawe, igipolisi kivuga ko ubu kiri gushaka ababyeyi babo ngo basubizwe iwabo mu miryango yabo.

Bikaba biteganyijwe ko abatawe muri yombi bazagezwa imbere y’urukiko mu mpera z’iki cyumweru.

Susan Magara yari muntu ki?

Susan Magara wishwe afite imyaka 28 y’amavuko, ngo yari umuntu wicisha bugufi nubwo yari yaravutse mu muryango ukize muri Bunyoro. Ikinyamakuru daily Monitor kikaba kivuga ko byashobokaga cyane ko iyo adashimutwa Abagande benshi batari kumenya byinshi ku buzima bwe, ariko aho ashimutiwe akaba yaragarutsweho cyane mu nteko ishinga amategeko, mu nzego z’umutekano, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru byinshi byo muri Uganda.

Susan Magara akaba ari umukobwa w’umunyemari, John Fitzgerald Magara ufite ibikorwa nka Bwendero Daily Farm na Nyati Rice Mills, ukunze no gufasha abahinzi mu buhinzi bw’umuceri n’ibigori, aho ikigo cye kibagurira umusaruro ku giciro cyiza.

Susan akaba yarashimutiwe I Kampala kuwa 7 Gashyantare 2018 n’abantu bataramenyekana neza kugeza ubu, baza kumwica umurambo we bawujugunya hagati ya Kigo na kijjansi ku muhanda munini wa Entebbe kuwa 27 Gashyantare.

2018-05-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Ubwanditsi 06 Apr 2017
Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Ubwanditsi 12 Mar 2017
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Impamvu Umugore w’Umurundikazi yahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli Ubumwe Grande agahita apfa

Impamvu Umugore w’Umurundikazi yahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli Ubumwe Grande agahita apfa

Ubwanditsi 19 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru