• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Burundi: Bigaragambirije imbere y’Ambasade y’u Rwanda.

Ubwanditsi 15 May 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru abarundi batandukanye baramukiye mu mihanda mu myigaragambyo bagaragaza ko bishimiye ko imyaka 2 ishize haburijwemo kudeta yashakaga gukura Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Aba bigaragambya bakaba baragiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi batera indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.

Radio Ijwi ry’Amerika VOA n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Burundi bivuga ko abaturage bari barangajwe imbere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagiye bazenguruka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, bafite ibyapa byamagana ingengabitekerezo yo gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Abigaragambya bakigera imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, barahagaze batera indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi “Burundi Bwacu”, irangiye bakomeza urugendo.

Umwaka ushize nabwo abaturage barangajwe imbere n’abayobozi barimo Willy Nyamitwe, ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu, bigaragambije imbere y’Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, bamagana Perezida w’u Rwanda aho bavugaga ko ari inyuma y’imitwe itera u Burundi.

Ibi byakozwe mu gihe Leta y’u Burundi yagiye ikomeza gushinja u Rwanda gufasha abateza umutekano muke mu Burundi banarwanya Leta iriho, ariko u Rwanda rukaba rwaragiye rubitera utwatsi.

-6604.jpg

Ikinyamakuru Iwacu Burundi, gitangaza ko ubwo bageraga no ku nyubako ikoreramo radiyo Bonesha FM, naho barahahagaze bibutswa ko Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, kuri mikoro z’iyo radiyo yigenga ariho yatangarije ko yahiritse ubutegetsi.

Iyi myigaragambyo yari yiganjemo abo mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, barimo n’abayobozi batandukanye, umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Thérence Ntahiraja .

Itariki ya 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare yatangaje ko yahiritse ubutegetsi buriho mu Burundi, nyuma umugambi uza kumupfubana Coup d’Etat ipfuba ityo.

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Ubwanditsi 28 Apr 2017
“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 18 Jul 2024
Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Ubwanditsi 31 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 
INKURU NYAMUKURU

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Igisilikare cy’ u Burundi  kimaze guhakana ko  ntawabuhungiyeho amaze kurasa abantu i Rusizi mu Rwanda
ITOHOZA

Igisilikare cy’ u Burundi kimaze guhakana ko ntawabuhungiyeho amaze kurasa abantu i Rusizi mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Mar 2017
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi
POLITIKI

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru