• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bose babarizwa mu ishyaka La République En Marche! rya Perezida Emmanuel Macron, batewe ubwoba ko bazicwa.

Abo badepite barimo Hervé Berville w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu Rwanda.

Mu ibaruwa bitaramenyekana uwayanditse, bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu baterwa ubwoba ko bazicwa. Iyo baruwa yavugaga ku badepite bo mu ishyaka rya En Marche! barimo Jean-François M’Baye; Lætitia Avia na Hervé Berville.

Jean-François M’Baye yayandikiwe ku wa 04 Mutarama 2019, Lætitia Avia ayandikirwa ku wa 28 Werurwe 2018 naho Hervé Berville hashize umwaka ayohererejwe.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashyira hanze ivanguraruhu yakorewe. Yitsaga ku kuvuga ko mu 2019 bidakwiye ko haba hakiri abantu babaswe n’ivangura.

Ati “Mu 2019, dore ibyo nongeye kwakira mu biro byanjye biturutse ku kigwari kitashatse kwivuga. Natungurwa? Nagira ubwoba? Oya! Ndajwe ishinga no kurwanya abarangwa n’irondaruhu mu gihugu cyacu cyiza cy’u Bufaransa. Uko byagenda kose nzatanga ikirego…Irondaruhu rihagarare.”

Iyi baruwa aba badepite bandikiwe ivuga ko bitumvikana uburyo umunyafurika ajya kwivanga mu bibazo by’u Bufaransa, ko bagiyeyo bashaka kubwungukiraho. Ivuga ko bari bakwiye kuguma muri Afurika bakayiteza imbere.

Mu magambo mabi akubiye muri iyi baruwa harimo n’ibitutsi by’uko aba badepite ari ibyana by’ingurube z’umukara, ko Hervé Berville yarokotse imihoro mu Rwanda n’andi magambo akarishye y’irondaruhu.

Berville wavukiye mu Rwanda, yavuze ko nawe hashize umwaka yakiriye ibaruwa nk’iyi nayo yavugaga abantu bamwe.

Ati “Ni ibikorwa bibi bidasanzwe, ni irondaruhu risesuye tugomba kurwanya ryibasira igice gito cy’abantu ndetse rishobora no kuba ribi kurushaho. Ubona ko muri iki gihe hari abantu batumva ko uwavukiye ahandi ndetse ufite n’irindi bara ry’uruhu yahagararira igihugu. Tugomba guhangana nabyo tukabirwanya.”

Aba badepite biyemeje guhuriza hamwe bakamagana iri rondaruhu bari gukorerwa, bagamije kwirinda no kurengera abandi benshi bahura naryo.

Berville yavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa urubanza harebewe ku ibara ry’uruhu rwe, idini cyangwa imiterere ye ijyanye n’igitsina. Ati “Ako si ko gaciro k’u Bufaransa.”

Hamwe n’itsinda rigari ry’abadepite ba En Marche!, Hervé Berville na bagenzi be bahisemo kwibumbira hamwe ngo bamagane iri rondaruhu.

Hervé Berville yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, baramurera.

Ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki iherereye mu Mujyi wa Paris. Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu rya Londres. Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye tariki ya 18 Kamena 2017 yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.

Ay’icyiciro cya mbere yari yasize ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yatewe ubwoba ko azicwa

Hervé Berville yatewe ubwoba ko azicwa mu ibaruwa ivugamo ko yarokotse imihoro mu Rwanda

Lætitia Avia nawe yandikiwe ibaruwa irimo amagambo y’irondaruhu muri Werurwe 2018

 

2019-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Ubwanditsi 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we
Amakuru

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubwanditsi 26 Aug 2023
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza
UBUKUNGU

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ishoramari hagati ya Afurika n’u Bwongereza

Ubwanditsi 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru