• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bose babarizwa mu ishyaka La République En Marche! rya Perezida Emmanuel Macron, batewe ubwoba ko bazicwa.

Abo badepite barimo Hervé Berville w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu Rwanda.

Mu ibaruwa bitaramenyekana uwayanditse, bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu baterwa ubwoba ko bazicwa. Iyo baruwa yavugaga ku badepite bo mu ishyaka rya En Marche! barimo Jean-François M’Baye; Lætitia Avia na Hervé Berville.

Jean-François M’Baye yayandikiwe ku wa 04 Mutarama 2019, Lætitia Avia ayandikirwa ku wa 28 Werurwe 2018 naho Hervé Berville hashize umwaka ayohererejwe.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashyira hanze ivanguraruhu yakorewe. Yitsaga ku kuvuga ko mu 2019 bidakwiye ko haba hakiri abantu babaswe n’ivangura.

Ati “Mu 2019, dore ibyo nongeye kwakira mu biro byanjye biturutse ku kigwari kitashatse kwivuga. Natungurwa? Nagira ubwoba? Oya! Ndajwe ishinga no kurwanya abarangwa n’irondaruhu mu gihugu cyacu cyiza cy’u Bufaransa. Uko byagenda kose nzatanga ikirego…Irondaruhu rihagarare.”

Iyi baruwa aba badepite bandikiwe ivuga ko bitumvikana uburyo umunyafurika ajya kwivanga mu bibazo by’u Bufaransa, ko bagiyeyo bashaka kubwungukiraho. Ivuga ko bari bakwiye kuguma muri Afurika bakayiteza imbere.

Mu magambo mabi akubiye muri iyi baruwa harimo n’ibitutsi by’uko aba badepite ari ibyana by’ingurube z’umukara, ko Hervé Berville yarokotse imihoro mu Rwanda n’andi magambo akarishye y’irondaruhu.

Berville wavukiye mu Rwanda, yavuze ko nawe hashize umwaka yakiriye ibaruwa nk’iyi nayo yavugaga abantu bamwe.

Ati “Ni ibikorwa bibi bidasanzwe, ni irondaruhu risesuye tugomba kurwanya ryibasira igice gito cy’abantu ndetse rishobora no kuba ribi kurushaho. Ubona ko muri iki gihe hari abantu batumva ko uwavukiye ahandi ndetse ufite n’irindi bara ry’uruhu yahagararira igihugu. Tugomba guhangana nabyo tukabirwanya.”

Aba badepite biyemeje guhuriza hamwe bakamagana iri rondaruhu bari gukorerwa, bagamije kwirinda no kurengera abandi benshi bahura naryo.

Berville yavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa urubanza harebewe ku ibara ry’uruhu rwe, idini cyangwa imiterere ye ijyanye n’igitsina. Ati “Ako si ko gaciro k’u Bufaransa.”

Hamwe n’itsinda rigari ry’abadepite ba En Marche!, Hervé Berville na bagenzi be bahisemo kwibumbira hamwe ngo bamagane iri rondaruhu.

Hervé Berville yavukiye mu Rwanda hanyuma mu 1994 aza gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, baramurera.

Ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki iherereye mu Mujyi wa Paris. Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu rya Londres. Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye tariki ya 18 Kamena 2017 yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.

Ay’icyiciro cya mbere yari yasize ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Depite Jean-François M’Baye wavukiye muri Sénégal yatewe ubwoba ko azicwa

Hervé Berville yatewe ubwoba ko azicwa mu ibaruwa ivugamo ko yarokotse imihoro mu Rwanda

Lætitia Avia nawe yandikiwe ibaruwa irimo amagambo y’irondaruhu muri Werurwe 2018

2019-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye  iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera
INKURU NYAMUKURU

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Ubwanditsi 30 Jan 2018
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere
Amakuru

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.
Amakuru

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru