• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, amajwi y’agateganyo yerekanye ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 angana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bangana na 23,84%.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 55 yabashije kugera ku nzozi se yapfuye atabashije gukabya.

Umubyeyi we Etienne Tshisekedi yitabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Uyu nyakwigendera yatsinzwe amatora yo mu 2006 no mu 2011 ariko umuhungu we ubu ni Perezida.

Ikinyamakuru Igihe,  dukesha iyi nkuru cyakoze isesengura ryimbitse kigaruka ku mateka ya Etienne Tshisekedi n’umurage yasize ku mibanire ye n’u Rwanda. Igihe, kivugako  Etienne Tshisekedi ari umwe mu bahanga mu mategeko RDC yagize dore ko ari na we wa mbere wabonye impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya Lovanium.

Yari umuntu wabanaga neza n’u Rwanda ku buryo yigeze gusobanura ashize amanga impamvu Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’igihugu cye.[ reba Video ]

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Abahutu bari barakoze amarorerwa hariya, barahunze baza muri Congo’.

Yasobanuye ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko mu gihe umutwe witwaje intwaro wambutse imipaka ukajya mu kindi gihugu cy’igituranyi, ikigomba gukorwa ako kanya ari ukuzambura abo barwanyi.

Ati “Twebwe ntabwo twabambuye intwaro ku bwa Mobutu, ntabwo twambuye intwaro FDLR twarabaretse. Icya kabiri ugomba kubakura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka uhuriweho ariko twe twabarekeye muri metero nke uvuye ku mupaka.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bibaye hanyuma icyo gihugu abo barwanyi baturutsemo kigafata umwanzuro wo kwirinda, ‘muzavuga ngo kiri kwendereza Congo?”

Uyu musaza witabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2017, azwiho kuba yarashyiraga mu gaciro ndetse akaba umuntu ucisha make.

Haribazwa uko Umuhungu  we azabanira u Rwanda

Nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi mukuru, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ari naryo se yayoboraga.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije waryo, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018.

Ntiyigeze avugwa cyane muri Politiki nk’umubyeyi we. Bike azwiho harimo ko mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntiyawujyamo avuga ko amatora yabayemo uburiganya.

Abasesenguzi bavuga ko icya mbere ari ugutuma imitwe yitwaje intwaro muri Congo ishaka kurwanya u Rwanda nka FDLR , RNC na P5 iherutse kugaragazwa na Loni, ai uko idakomeza gukoresha RDC nk’ibirindiro byo kugira ngo itegure gutera u Rwanda.”

U Rwanda rukeneye umuyobozi wo muri Congo wumva ko imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo igomba kurwanywa igatsindwa burundu.

Félix Tshisekedi

 

2019-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Ubwanditsi 03 Dec 2019
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi  bakuru ba RNC

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019
U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura

Ubwanditsi 18 Jan 2021

4 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    January 13, 201910:41 am -

    Ikibazo nuko uwatorwa wese akunda igihugu cye atakwemerako kivogerwa! Za raporo nyinshi zikoma Urwanda muri uko kuvongera Kongo ariko nat n’imwe ivugako Kongo yivanga mu mikorere y’Urwanda. Icyo buri wese abona nuko Urwanda rukwiye kwikosora maze rukabana neza n’abaturanyi.

    Subiza
  2. Sacyega
    January 13, 201910:57 am -

    Kisekesi azakorera inyungu za Congo ntabwo ari iz’u Rwanda , ntatabikora ntibazongera kumutora , kandi kwiba amajwi muri Congo bizageraho birangire , kuko Abanyapolitike bahariya ntabwo bahangana nk’abo mu Rwanda bahora muri Gereza , ufashe ubutegetsi yumva igitekerezo bye aribyo byiza gusa , abandi ngo baba ari abanzi b’igihugu.

    Subiza
  3. Btwenge
    January 13, 201911:52 am -

    IYI. NKURU IYAMUBA
    MWAYANDITSE MULINGALA
    NIBWO. KISEKEDI. YARI KUYUMVA
    NEZA!!!
    UMUCO WO GUHAKIRIZWA
    NO KUBESHYA. UZADUSHIRAMO
    RYARI????
    KABILA. NTIYARINSHUTI??
    M7 NTIYARUMUBYEYI
    UBU. BIMEZE BITE?????

    Ubugabo butisubiraho
    Amaherezo bubyara

    U B U B W A.

    Subiza
  4. Emmy
    January 14, 20197:08 pm -

    Ubu se iriya mitwe icyo yamariye Congo nikihe uretse kuyiteza ibibazo gusa? No gusahura imitungo yabo ariko mujye mushyira mu gaciro munarebe kure gusa uri muri iriya mitwe nta kindi wavuga Ariko abanyarwanda tugomba kurinda ubusugire bwigihugu cyacu uko byagenda kose nicyo byasaba cyose.ibya Congo nibashaka kurekera igihugu cyabo mu bibazo birabareba.Komeza imihigo rwanda yacu

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC
ITOHOZA

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16
IMIKINO

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”
Amakuru

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru