• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim
Mo Ibrahim yatangarije France 24 ko u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu biyobowe neza muri Afurika

Sinigeze mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda- Mo Ibrahim

Ubwanditsi 03 May 2018 UBUKUNGU

Umuherwe w’Umunya-Sudani, Mohammed Ibrahim ‘uzwi nka Mo Ibrahim’, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri demokarasi n’imiyoborere myiza ishingiye ku gutanga serivisi nziza mu nzego za Leta.

Mu mpera z’icyumweru gishize u Rwanda rwakiriye Inama ngarukamwaka yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’, yanatangiwemo igihembo cya Mo Ibrahim, cyashyikirijwe uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, ndetse haganirwa no ku ngingo zirimo imikorere y’inzego za Leta muri Afurika.

Mu kiganiro umuherwe Mo Ibrahim, yagiranye na Televiziyo ya France 24, yasobanuye ko icyatumye kuri iyi nshuro bahitamo kuganirira mu Rwanda ari uko rwujuje ibyo bagenderaho birimo kuba nta bwumvikane buke muri politiki bushingiye ku matora buhari, hari umutekano nta ntambara za gisivili ziharangwa kandi abashyitsi boroherwa n’urujya n’uruza n’ibindi.

Mo Ibrahim yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye kubera amateka yacyo, kandi kimaze gutera intambwe mu gutanga serivisi nziza mu nzego za leta, ari wo mutima w’imyoborere.

Yagize ati “Ndatekereza ko u Rwanda rwateye intambwe, turavuga ku ngingo hano yo ‘gutanga serivisi nziza mu nzego za leta, niwo mutima w’imiyoborere. Hari ugutanga uburezi, ubuzima, umutekano ku bantu, ibyo byose ni ingenzi cyane kandi nkuko wabivuze iki gihugu kiyobowe neza, ni ibintu bitangaje uko wabona viza ukoresheje ikoranabuhanga…”

Umunyamakuru Rob Parsons, yagarutse ku bavuga ko Perezida Kagame yakoze byinshi mu buzima, uburezi, iterambere n’ibindi ariko ku rundi ruhande uburenganzira bwa muntu, demokarasi ihuriweho, ibijyanye n’amategeko ugasanga bitameze neza.

Mo Ibrahim yamusubije ko demokarasi iri ahantu abaturage bashonje, batiga, cyangwa bativuza ntacyo iba imaze.

Yagize ati “Njya mbona mu bitangazamakuru byo mu Burayi na Amerika bavuga ngo iterambere n’imiyoborere ni ukugira amashyaka menshi. Ku bwanjye nkunda amashyaka menshi ariko nshima ko imiyoborere ari ikintu cyagutse. Abantu bashonje, nk’abaturage bo muri Sudani y’Epfo barimo kwicwa, bakanafatwa ku ngufu, mu magambo bafite uburenganzira bwo gutora, ariko se bibamariye iki?”

Yakomeje asobanura ko kuba icyegeranyo cy’Umuryango yashinze, Mo Ibrahim Foundation, kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe muri Demokarasi n’imiyoborere myiza bidasobanuye ko cyageze aho kijya, ahubwo ari ukwerekana ko ugereranyije amateka cyanyuzemo n’aho kigeze hari intambwe ishimishije yatewe.

Mo Ibrahim yatangaje kandi ko u Rwanda ari urugero rwiza muri Afurika, urebye iterambere rugezeho n’aho ruvuye.

Ati “Sinizege mbona igihugu cya Afurika kiyobowe neza nk’u Rwanda, ibi ni ibikorwa bidasanzwe byagezweho ntabwo twabishyira ku ruhande.”

Muri iki kiganiro cyamaze umwanya utarambiranye, uyu muherwe ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yanenze ko Abanyaburayi bigize abarimu ba demokarasi kandi nabo batayigira, bagahora banenga Afurika gusa ntibanarebe n’ibyiza biri kuhakorwa.

Yagize ati “Reka nkubaze, ni ibihugu bingahe mu bigize EU bifite demokarasi isesuye, Hongrie ifite demokarasi, ni iki murimo kubikoraho, bimeze bite muri Pologne, Czech Republic…”

Yanenze kuba Afurika ifite ibihugu 54 ariko itangazamakuru ryo hanze yayo, Abanyaburayi n’abandi bagatangaza ko ari umugabane w’ibibazo, bagendeye gusa ku bibera mu bihugu bigera kuri birindwi, ni ukuvuga 4% by’ibiwugize.

Igihembo cyitiriwe umuherwe ‘Mo Ibrahim’ cyegukanwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, bamaze imyaka itarenze itatu bavuye ku butegetsi. Bakaba barayoboye batowe n’abaturage kandi bakubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

 

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Oct 2018
ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

Ubwanditsi 18 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.
Amakuru

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Ubwanditsi 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru