• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Editorial 05 Jul 2019 IMIKINO

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyahesheje AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kiyovu Sports yaburaga abarimo Bonane Janvier ufite amakarita y’umuhondo, yahushije uburyo bwari kuyiha igitego mu minota ya mbere kuri Nizeyimana Jean Claude, byayisabye gutegereza umunota wa 39, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rwabuhihi Aimé Placide n’umutwe ku mupira w’umuterekano watewe na Kalisa Rachid.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye ndetse nyuma y’iminota icyenda amakipe yombi avuye kuruhuka, Niyomugabo Jean Calude yishyura igitego cyatumye anganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino, hitabazwa 30 y’inyongera.

Nsabimana Eric yafashije AS Kigali kongera kwegukana Igikombe cy’Amahoro ubwo yayitsindiraga igitego cyo ku munota wa gatatu muri 30 y’inyongera, ubwo yari amaze gucenga Serumogo Ali na Rwabuhihi Placide ba Kiyovu Sports, agatera ishoti rikomeye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad atabashije kugarura.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira mu minota yari isigaye, ariko ntiyabasha kwishyura AS Kigali yakiniraga inyuma, irinda izamu ryayo.

Uyu wabaye umukino wa gatanu wa nyuma Kiyovu Sports itsinzwe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuhatsindirwa mu 1995, 1996, 1997, 1998 (itakinnye ubwo yari guhura na Rayon Sports) ndetse n’uyu munsi mu 2019.

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20 izatangira mu kwezi gutaha.

Rayon Sports  yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore cyakinnye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, igikombe cyegukanywe na AS Kigali WFC yatsinze Scandinavia WFC igitego 1-0 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.

-  Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Placide, Kalisa Rachid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Nieyimana Jean Claude, Shavy Babicka na Armel Ghislain Djimoe.

AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Marc Govin, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Claude na Kalanda Frank.

Src : IGIHE

2019-07-05
Editorial

IZINDI NKURU

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Editorial 16 Oct 2021
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022
U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

Editorial 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe
Amakuru

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Editorial 24 Jul 2025
Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Editorial 11 Jul 2017
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako
Amakuru

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru