• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019 UBUKUNGU

Radisson Blu Hotel and Convention Centre, imwe muri hotel zikomeye mu Rwanda, yabaye iya mbere mu Rwanda n’iya gatatu muri Afurika yahawe igihembo cya hoteli ituje kandi ifite umutekano.

Ku wa 5 Kanama 2019 ni bwo byatangajwe ko Radisson Blu Hotel and Convention Centre yegukanye iki gihembo gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga gihemba hoteli zifite ituze n’umutekano cyitwa Safehotels Alliance AB.

Iki gihembo gihabwa hoteli zateye intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba zo kubungabunga ituze n’umutekano kandi zikubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.

Iki kigo gitanga iki gihembo cyemewe kandi gikorana n’Ishyirahamwe ry’ibigo bya ba mukerarugendo birimo Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (ICCA) n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gukumira Ibiza (UNISDR).

Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis J. Dernault, yavuze ko bishimiye kuba hoteli yakiriye icyo gihembo gikomeye.

Yakomeje agira ati “Ituze n’umutekano by’abakiliya bacu ni ikintu duha agaciro gakomeye kandi tuzirikana ko ingamba nk’izo zishyirwa mu bikorwa. Abakozi bacu bazakomeza gutozwa kubahiriza amabwiriza mu nama zidasanzwe, dukomeze kubigira iby’ibanze.”

Yasobanuye ko Radisson Blu Hotel and Convention Centre izi neza ko icy’ibanze abagenzi bishimira aho batemberera ari ituze n’umutekano bahasanga, bityo kuba yabiherewe igihembo bizatuma abayigana barushaho kuyigirira icyizere.

Radisson Blu Hotel yahawe igihembo cya hoteli itekanye kandi yiyubashye nyuma y’igenzura yakorewe ku ngingo zisaga 220 zishingirwaho kugira ngo hoteli runaka ishyirwe mu zitekanye.

Harebwa ibyiciro bitandatu bitandukanye birimo umutekano w’inyubako, imiterere ya hoteli n’uburyo ihugura abakozi, ibikoresho bikumira inkongi, ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano n’uburyo ikemura ibibazo ihuye nabyo.

Radisson Blu Hotel and Convention Centre, yagiye ihabwa ibindi bihembo birimo icyo yegukanye mu cyiciro cya hoteli zifite igishushanyo cyiza n’izikomeje gutera imbere muri Afurika, icya Hotel ibereye gukorerwamo Inama (Best Conference); Ubukerarugendo (Best Mice Hotel) n’Ishoramari mu Rwanda n’ibindi.

Radisson Blu Hotel and Convention Centre iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ifite ibyumba 291, birimo n’icyagenewe abo ku rwego rwo hejuru (Royal Suite) kiri ku buso bwa metero kare 700.

Igice cyayo gishushe nk’Inzu y’Umwami igaragara i Nyanza, cyakira abantu 2600.

Iyi nyubako yafunguye imiryango mu 2016, ifite ubushobozi bwo kwakira inama y’abantu 5000 icyarimwe n’umwanya uhagije ushobora kuberamo ibikorwa by’ubucuruzi, imyidagaduro n’ibindi birori.

Radisson Blu Hotel & Convention Centre yegukanye igihembo cya hoteli itekanye

Muri Radisson Blu Hotel hateye amabengeza ku buryo abanyamahanga n’Abanyarwanda bishimira kuhacumbika

Radisson Blu Hotel and Convention Centre ifite ibyumba 291, birimo n’icyagenewe abo ku rwego rwo hejuru

Iyi nyubako yafunguye imiryango mu 2016, ifite ubushobozi bwo kwakira inama y’abantu 5000

Kuva muri Nyakanga 2016 Radisson Blu Hotel & Convention Centre imaze kwakira inama n’ibindi bikorwa 853 byitabiriwe n’abantu 320 000

Radisson Blu Hotel and Convention Centre yabaye hotel ya mbere mu Rwanda n’iya gatatu muri Afurika yahawe igihembo kubera ko ituje kandi ifite umutekano

Src: IGIHE

2019-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo
INKURU NYAMUKURU

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Ubwanditsi 11 Jun 2019
Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika
ITOHOZA

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu
Mu Mahanga

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru