• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Editorial 07 Apr 2020 UBUKUNGU

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko icyemezo cyo gukoresha imishahara y’abayobozi bakuru y’ukwezi kwa Mata mu kunganira abagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho mu gukumira Coronavirus, kizatuma haboneka ubushobozi bugera muri miliyari 2.5 Frw.

Ku Cyumweru nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata, mu kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Ni umwanzuro usanga ibindi byemezo bikomeye mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, birimo ko ingendo mu gihugu zahagaze, amashuri arafungwa, abantu basabwa kuguma mu rugo ku buryo ibikorwa byinshi byafunzwe. Mu gihe Abanyarwanda baganaga ku musozo w’ibyumweru bibiri byari byatanzwe mbere, hahise hemezwa ko icyo gihe kizongerwaho iminsi 15.

Gukoresha iyi mishahara mu kunganira abatishoboye ni igikorwa kizunganira Leta cyane cyane mu kurushaho kwita ku bakeneye ubufasha, baryaga ari uko bakoze.

Byemejwe kandi mu gihe Leta nk’umukoresha wa mbere mu gihugu, itarimo kwinjiza amafaranga nk’ibisanzwe kuko isoko yayo ari ibikorwa bibyara inyungu byaba iby’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bitanga imisoro. Ibyo bikorwa byahagaze ku ijanisha riri hejuru cyane.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye RBA ko amafaranga azava muri iyi mishahara atarabarwa neza, ariko igereranya rigaragaza ko azagera muri miliyari zisaga ebyiri.

Yakomeje ati “Biracyabarwa neza ariko imibare yihuta igaragaza ko dushobora kubona nka miliyari 2.5 Frw, yakwifashishwa mu kongera ubushobozi buriho bwo gufasha Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo mu buryo bw’umwihariko.”

“Turakomeza uburyo bwo gufasha abaturage bwatangiye kandi burimo kugenda bugira akamaro ku banyarwanda, ariko ubwo buryo buriyongera kugira ngo tugere no ku bataragerwaho kandi mwabonye ko n’iminsi yiyongereyeho ibindi byumweru bibiri, bigasaba ko nubwo bushobozi bwongerwa.”

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Fanfan, yabwiye Itangazamakuru ko imisanzu izatangwa n’aba bayobozi mu kwezi kumwe ari amafaranga menshi.

Yakomeje ati “Ni amafaranga afite icyo azafasha, ntabwo twakora igereranya ariko ni amafaranga menshi, kandi twumva azafasha mu kunganira ibyo abandi barimo gukora, harimo na leta.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nayo irimo gukurikirana ibikorwa byo kwita ku batishoboye bakeneye ibiribwa, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kugeza ubu ibiribwa bihabwa abaturage byari bigihari, ku buryo iyi ngengo y’imari iraba inyongera.

Ati “Ntabwo duteganya wenda ko abakeneye inkunga bashobora kwiyongera, ahubwo icyo twavugaga ni ukureba ngo umuntu ashobora kumara ibyumweru bibiri akibasha kugira icyo yimarira, ariko wenda ibindi byumweru bibiri ntabishobore.”

“Ariko kubera ko imirimo y’ubuhinzi irimo gukomeza, ntabwo tubona ko imibare y’abarimo kutishobora ishobora kwiyongera. Ibyaza byaza bitwunganira.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amafaranga agenewe imishahara y’abayobozi bakuru muri uku kwezi yose hamwe agomba gushyirwa mu bikorwa byemejwe, kandi “azatangirwa rimwe”.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo yihutirwa ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ayo mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 105, mu gihe bane bamaze gukira bagasezererwa mu bitaro.

Src:IGIHE

2020-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Editorial 25 Oct 2019
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Editorial 23 Jan 2017
RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017
Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 06 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru