• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018 ITOHOZA

Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura ndetse n’inshuti ze za hafi bo mu gace ka Kisoro, baburiye Perezida Museveni ko gufunga uyu mujenerali bizamugiraho ingaruka zikomeye zishingiye kuri politiki.

Amezi abiri ashize Gen Kayihura afungiye i Makindye muri kasho ya gisirikare nyuma yo gufatirwa iwe ahitwa  Lyantonde, kugeza n’ubu akaba ataragezwa imbere y’ubutabera ngo icyo ashinjwa kimenyekane.

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, ubwo itsinda ry’abaturage bari baturutse muri Kisoro bagiye gusura umuryango wa Kayihura utuye i Kampala, batangaje Perezida Museveni ko natarekura Gen Kayihura azabona ingaruka za mbere mu matora y’umukuru w’igihugu nazaba yiyamamaje.

Michael Niyonsaba wagize icyo atangaza mu izina rya bagenzi be bari kumwe ubwo basuraga umuryango wa Kayihura, yagize ati “ Twatoye Perezida Museveni ku majwi yacu 99%, ubu bizahinduka mu gihe cyose bazaba batafunguye Gen Kayihura”.

Niyonsaba akomeza avuga ko ari Kayihura wahoraga akora ubukangurambaga muri Kisoro mu myaka yose yagiye ishira Museveni atorwa, asaba abaturage kumutora, ndetse no gutora ishyaka rye NRM.

Iri tsinda ryasuye umuryango wa Gen Kayihura, ryitwaje inkoko, ibitoki n’ibindi biribwa bitandukanye mu rwego rwo kuwugaragariza ko bifatanyije na Kayihura muri ibi bihe bitoroshye arimo ndetse n’urukundo bamufitiye n’umuryango we.

Gel Kale Kayihura w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola. Iyirukanwa rya Kale Kayihura wari umaze imyaka 13 ayobora Igipolisi cya Uganda ryatunguye benshi bitewe n’uburyo yafatwaga nk’umutoni imbere ya Perezida Museveni.

Abaturage bo muri Kisoro basuye umuryango wa Kayihura bitwaje ibiribwa
Michael Niyonsaba na bagenzi be baburiye Museveni ko natarekura Kayihura, azahura n’ibibazo

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Serge Ndayizeye  yerekeje ahazabera Rwanda  Cultural   Day n’ibiradio bye

Serge Ndayizeye yerekeje ahazabera Rwanda Cultural Day n’ibiradio bye

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ubwanditsi 05 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano  ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini
INKURU NYAMUKURU

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano
Mu Mahanga

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 29 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru