• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Ubwanditsi 21 Mar 2017 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yishimiye intambwe yatewe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yo gusabira imbabazi Kiliziya n’abayoboke bayo kubw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igaragaza ko mu butumwa bwe yibagiwe abakomeje gupfobya iyo Jenoside.

Kuwa Mbere nibwo Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko i Vatican bakirwa na Papa Francis. Mu biganiro byahuje impande zombi, Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo, barimo n’abihayimana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi, bagatatira inshingano zabo z’iyogezabutumwa bakagira uruhare mu byabereye mu Rwanda.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo, Dr. Jean Damascene Bizimana, yagiranye na RBA, yavuze ko ari intambwe ikomeye Papa yateye kuko yasabiye imbabazi Kiliziya yose, bitandukanye n’ibyari byakozwe n’Abasenyeri Gatolika mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Ni intambwe nziza Papa umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yateye kuko duhereye nko muri 96 Papa Yohani Pawulo II, yari yasabye ko Kiliziya y’u Rwanda ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagira ubutwari bwo kwemera uruhare rwabo ndetse bakanabisabira imbabazi.”

Akomeza avuga ko imbabazi za Papa zigaragaza ko yemeye ko Kiliziya nk’urwego hari uruhare ifite muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari ibyaha yishinja inasabira imbabazi.

Yagize ati “Iyo niyo ntambwe ya mbere tubona ikomeye, kwemeza ko urwego rwa Kiliziya hari aho rwateshutse no kwemera ko mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside. Ni intambwe nziza tubona ishobora gufasha mu gukemura icyo kibazo abantu benshi banengaga.”

Hari abihayimana bagiye bakatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana asanga imbabazi za Papa Francis zishimangira ibyo inkiko zamaze kwemeza bamwe barimo; Padiri Seromba Athanase wahanishijwe igihano cya burundu n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ababikira b’i Sovu baciriwe urubanza mu Bubiligi, abapadiri bari mu Rwanda n’abandi.

Itandukaniro ku mbabazi za Papa Francis n’iza Papa Yohani Pawulo II?

Hashize imyaka 21 Papa Yohani Pawulo II asabye ko abihayimana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku giti cyabo, bagomba kugira ubutwari bwo gukurikiranwa mu nkiko kandi bakabyemera.

Bizimana avuga ko icyo Kiliziya yo mu Rwanda n’izo mu mahanga zitakoze icyo gihe ari ugufasha abo bihayimana gutera iyo ntambwe kuko hagiye habaho kubarinda. Atanga urugero rwa Padiri Munyeshyaka ukomeje gukingirwa ikibaba na Kiliziya yo mu Bufaransa.

Yongeraho ko imbabazi za Papa Francis zitandukanye na ziriya za Yohani Pawulo II, kuko yemeye ko Kiliziya nk’umuryango yateshutse ku nshingano zayo.

Yagize ati “Papa Francis icyo akoze ni ugutera indi ntambwe ivuga ko abihayimana bakoze ibyaha ku giti cyabo bagomba no kubikurikiranwaho ariko noneho Kiliziya nk’umuryango, nk’urwego, nayo ifite ibintu yateshutseho igomba kwemera nk’aho ari uruhare rwayo ikarwakira, ikarusabira imbabazi, rugakurikiranwa. Iyo niyo ntambwe ikomeye.”

Hari abapfuye bagitegereje imbabazi za Kiliziya

Kiliziya Gatolika isabye imbabazi mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizimana asanga byaratinze kuko hari abantu benshi bitabye Imana barimo abacitse ku icumu bari barifuje ko izo mbabazi za Kiliziya zisabwa.

Yagize ati “Kuba imbabazi zisabwe nyuma y’imyaka 23 byagombye kuba byarakozwe kera, mbona byaratinze, gusa n’ubundi ikiruta ni uko byaba kurusha y’uko byari gukomeza uko biteye.”

Icyuho mu mbabazi za Papa Francis

Bizimana avuga ko imbabazi za Papa Francis zigaragaza ko ari umuntu ukurikiza ukuri kandi washishoje akabona uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu byabaye mu Rwanda, cyane cyane ibikorwa bya Musenyeri Class na Padiri Perraudin bandikaga inyandiko z’urwango mu izina rya Kiliziya.

Icyakora ashimangira ko ubutumwa bwa Papa Francis nubwo ari bwiza burimo icyuho kuko nta kintu avuga ku bihayimana bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ipfobya n’ihakana ntaho ritaniye na Jenoside ubwayo.

-6145.jpg

Dr. Bizimana J. Damascene

2017-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Abarwayi batanu basanganywe Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda uba 75

Ubwanditsi 01 Apr 2020
Perezida Kagame yageze  muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Perezida Kagame yageze muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Ubwanditsi 28 Oct 2016
PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’
KWAMAMAZA

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Ubwanditsi 13 May 2017
Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu
INKURU NYAMUKURU

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Ubwanditsi 25 Oct 2019
RNC –Ishaje yadukanye  ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi
ITOHOZA

RNC –Ishaje yadukanye ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi

Ubwanditsi 20 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru