• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwiyita umukozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka

Ubwanditsi 27 Sep 2017 ITOHOZA

Polisi yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwiyita umukozi w’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (Migration) yaka abantu amafaranga ababeshya kubafasha muri serivisi zitangwa n’uru rwego.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko uyu mugabo usanzwe ufite studio ifotora akanaba umukozi (agent) wa MobiCash yafatiwe ku Kacyiru taliki 21 Nzeri ari naho afungiye, nyuma yo kwambura umuturage yiyita umukozi wa Immigration akishyuza amafaranga y’inyongera ku byangombwa by’inzira (Pasiporo, Laissez-passer) bitangwa n’uru rwego.

Agira ati “Uyu mugabo nyuma yo gufatwa amaze kwaka amafaranga y’inyongera agera kuri 9,000Frw umuturage wajyaga kuri Immigration gusaba passport, yemeye kumusubiza ayo mafaranga, ni nabwo yahise afatwa.”

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, avuga ko bamaze igihe bafite amakuru y’uko hari abantu biyitirira abakozi b’uru rwego, bagakora uko bashoboye kugira ngo babakuremo amafaranga y’inyongera bababeshya ko babafasha mu kubona serivisi mu buryo bwihuta.

Kubera ibyo bikorwa, Butera agira ati “Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda abantu nk’abo babizeza kubafasha ari uko batanze amafaranga y’inyongera. Amafaranga atangwa kuri serivisi z’Urwego rwa Immigration arazwi kandi hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abatugana batarinze kujya aho uru rwego rukorera.”

Yakomeje avugako uru rwego rufatanije na Polisi y’u Rwanda bahagurukiye kurwanya ibyaha by’ubujura bushukana ndetse no kwiyitirira uwo utari we, asaba abantu kwanga izo ngeso mbi no gutanga amakuru ku gihe ngo bakumire ibyaha nk’ibyo bitaraba.

Ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese, agambigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agirango yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ingingo ya 616 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa iy’abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungokuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

-8146.jpg

SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali.

2017-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana  yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Ubwanditsi 11 Dec 2024
“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Ubwanditsi 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana
POLITIKI

Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe
SHOWBIZ

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.
Amakuru

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru