• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Ubwanditsi 01 Nov 2016 ITOHOZA

Umuriro wongeye kwaka muri RNC zombi, iya Kayumba Nyamwasa niya Rudasingwa Theogene, kuva inama y’ i Oslo muri Norway, yaba, iyo nama yahuje Abarundi na Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro. Leta y’u Burundi yari ihagarariwe muri iyo nama n’Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe.

RNC ya Rudasingwa yari ihagarariwe na Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan , mu bateruzi b’ibibindi hari MN Inkubiri ya Nkiko Nsengimana hari kandi Musangamfura Sixbert wa FDU-Inkingi naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, wari uhagarariye Padiri Thomas Nahimana.

Kubera iyi nama ya Willy Nyamitwe, RNC ya Rudasingwa n’andi mashyaka ya Opposition, kuri ubu yateje amakimbirane akomeye hagati ya RNC zombi bapfa aba barundi. RNC ya Kayumba Nyamwasa irashinja iya Rudasingwa na Musonera, ubugambanyi bwo kwifatanya n’abarundi bagamije gupfobya Jenoside, barabashinja kandi kurya amafaranga y’abarundi no kwivanga mubibazo byabo kandi ataricyo ngo barwaniye.

Abarudi nabo bafite inyungu yo gukorana na RNC ya Rudasingwa mu gusebya u Rwanda kuko bavuga ko u Rwanda rucumbikiye abashaka gutera uburundi.

-4508.jpg

Nkiko Nsengimana wa MN Inkubiri ( Umuteruzi w’ibibindi )

-4509.jpg

Musangamfura Sixbert wa FDU-Inkingi

-4510.jpg

Jeanne Mukamurenzi, wari uhagarariye Padiri Thomas Nahimana.

-4503.jpg

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe

-4507.jpg

Hano barimo kwerekwa Film Documentaire, Nyamitwe avuga ko arimo amashusho y’intwaro z’u Rwanda zafashwe ndetse n’abasikare b’u Rwanda ngo bafatiwe mu Burundi

Munama ya Oslo muri Norway, Willy Nyamitwe yerekanye Film Documentaire irimo intwaro ngo z’u Rwanda zafatiwe k’ubutaka bw’u Burundi n’amashusho y’abasilikare bavuga ko ari ab’u Rwanda ngo bafatiwe mu Burundi, ariko HCR irabanyomoza ivuga ko ibyo ari ugukabya, atari abasilikare b’u Rwanda.

HCR iti: turabizi neza ko hari ikibazo, ariko murakabije ,sibyo.

Amakuru twabashije gucukumbura y’iyo Film Documentaire ya Willy Nyamitwe yerekaniwe mu nama Oslo n’uko amashusho yagaragaye muri iyo Film Documentaire y’intwaro n’ abasilikare , atari iby’igisilikare cy’u Rwanda, ahubwo herekanywe amashusho arimo intwaro n’abasikare by’aba Congomani b’Abatwa b’Impunyu ziba mu mashyamba ya Congo, abandi ni aba Mai Mai.

Nyuma y’inama RNC ya Rudasingwa na Leta y’u Burundi bemeranje ubufatanye hagati yabo n’abarundi, harimo guhana ibyangombwa by’inzira ( Passport ) zo kubafasha gutembera mubihugu bitandukanye cyane cyane by’Afrika muri Mobilisation na Recruitment. (Sensitization and recruitment).

Hari n’amakuru avuga ko ba Rudasingwa na Musonera bahawe n’u Burundi udufaranga biciye muri Nyamitwe, two kubafasha kwikinga inzara ibugarije muri iyi minsi.

Kuva Rudasingwa yatangira gahunda yo kwibuka Abahutu, agamije kuvuga ko mu Rwanda habaye ‘Double Genocide’ ikozwe na RPF-Inkotanyi ,abarundi batari bake batangiye ku mwibonamo kuko ariyo gahunda ya CNDD-FDD yatangiye kwigisha mu karere, ivuga ko Abatutsi bayobowe na Kagame na Museveni ngo bashaka kwigarurira akarere k’Ibiyaga bigari bityo ngo Abahutu batazabyemera , ayo ni amagambo ya Pascal Nyabenda Perezida w’Inteko Ishingamategeko mu Burundi akaba yari n’umukuru wa CNDD-FDD, kuri ubu akaba yarasimbuwe kuri uyu mwanya wo kuyobora CNDD-FDD.

-4512.jpg

Ngiyo coalition iri hagati y’abarundi na RNC ya Rudasingwa Theogene n’intamara yongeye kubura muri RNC zombi bapfa amafaranga y’abarundi.

Cyiza Davidson

2016-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Ubwanditsi 15 Sep 2019
U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 03 May 2018
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma
POLITIKI

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.
Amakuru

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Ubwanditsi 15 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru