• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

You are at :Home»Amakuru»APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w’imikino yo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021 muri Primus National League, kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ikipe ya Rayon Sports ndetse na Espoir FC zatakaje uyu mukino naho mu gice cy’amakipe arwanira kutamanuka Gasogi United na Gorilla FC zitangira neza.

Duhereye ku mukino wahuje ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Espoir FC kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo ari naho ikipe ya APR FC isigaye yakirira, iyi kipe iyobowe n’umutoza Adil Eradi Muhammed yaraye ibonye itsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Omborenga Fitina ku munota wa 90 nyuma yaho hari habuze ikipe ibona igitego.

Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Muhanga, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 34 bajya ku ruhuka ari igitego kimwe ku busa, bakiza mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino rutahizamu Hussein Tchabalala yahise atsinda igitego cyaje kwishyurwa na Rudasingwa Prince wa Rayon Sports ku munota wa 81, umukino wasojwe na Biramahire Abeddy watsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali ubwo hari ku munota wa 90 w’umukino.

Kuri sitade ya Mumena ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye ikipe ya Etincelles mu mikino yo gushaka kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, iyi kipe ya Gorilla FC yatsindiwe na Iroko Babatunde w’umunya Nijeriya watsinzemo ibitego bibiri, Ineza Janvier watsinze kimwe ndetse na Irankunda Rodrigue, ku ruhande rwa Etincelles yo yatsindiwe na Abdul Papy na Hassan Djibrine.

I Bugesera ho ikipe ya Gasogi United yahatsindiye ikipe ya Musanze FC ibitego bine kuri kimwe, ni Musanze FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Munyeshyaka Gilbert uzwi nka Lukaku, kuri Gasogi United yo yatsindiwe na Hassan Kikoyo watsinze ibitego bibiri, ikindi gitsindwa na Yamini Salumu na Bugingo Hackim.

Gutsindwa uyu mukino ku ikipe ya Musanze FC hahise hafatwa umwanzuro w’uko umutoza mukuru Seninga Innocent yahise yirukanwa na Perezida wayo Tuyishime Fabrice uzwi nka Trump, kuwirukanwa kwa Seninga biravugwa ko umuyobozi we yafashe umwanzuro wo ku mwirukana ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego cya Kane ku munota wa 64.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Marines FC yari bwakire ikipe ya Rutsiro FC wo ntabwo wabaye kubera ko Sitade Umuganda itaboneka kumunsi wo ku cyumweru.

Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera.

Kuri uyu wa mbere harakinwa umukino umwe utarabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru aho ikipe ya Bugesera FC yakira Police FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera mu bahatanira igikombe naho mu makipe ahatanira kutamanuka harakina ikipe ya AS Muhanga yakira Kiyovu SC ndetse na Mukura VS yakire ikipe Sunrise FC .

2021-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Editorial 11 Mar 2021
Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Editorial 07 Apr 2016
Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Editorial 06 Mar 2019
Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Editorial 01 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru