• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Ubwanditsi 08 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hakwiye ubufatanye kugira ngo imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zihagarare.

Perezida Kagame yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Akanama Nyobozi k’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim, yaberaga i Londre mu Bwongereza.

Ni inama yitabiriwe kandi n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na za Leta hamwe n’abikorera kugira ngo baganire ku bijyanye n’iterambere rya Afurika. Avuga ku mvururu zigaragara hirya no hino ku Isi, zaba izishingiye kuri politiki n’izindi, Perezida Kagame yabatangarije ko ubufatanye aribwo bukenewe ku isonga kugira ngo zikemuke.

Perezida Kagame arakomeza agira ati “Ibi bikomeza kutwibutsako dukeneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukora neza mu gihe cya vuba”.

Avuga ku kibazo cy’abimukira, yagize ati “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’igihugu kimwe cyonyine, tugomba gushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho. Icya mbere ni ukwirinda icyagirira nabi abimukira. Kubabuza kuza binyuze mu rupfu ni politiki idashingiye ku bumuntu kandi ntibibabuza kuza”.

Akomeza avuga ko ibyo bizagerwaho, mu gihe imyumvire izaba yarenze iyo gukenera ubufasha bw’amahanga, ahubwo ko ukwishyira hamwe mbere na mbere ariyo nzira ya Afurika yo guhangana n’ibyo bibazo byose.

Ati “Igikenewe ni ukurenga imyumvire y’ubufasha, ahubwo umubano wacu ugashingira ku kugeza iterambere rishingiye ku nganda muri Afurika. Kuki ari u Burayi, Afurika n’u Bushinwa tutakorana aho kugira ngo buri wese ahore ahangayikishijwe n’uburyo undi abana na Afurika”.

Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga agipfa ubusa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agashimangira ko Ingengo y’imari umwaka utaha yagabanutseho 12% ndetse ko n’ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu Muryango. Ati “Turakora ibyo dushoboye kandi ibihugu biragenda byumva inshingano zabyo”.

Perezida Paul Kagame na Mo Ibrahim

2018-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 01 Nov 2018
“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

“Demokarasi yanyu irababereye, nimuyigumanire, twe muduhe amahoro”-Tito Rutaremara abwira ba mpatsibihugu

Ubwanditsi 18 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Mu Mahanga

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato
IMIKINO

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru