• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umwe mu myanzuro ya Luanda igamije kugarura amahoro muri Kongo, no gukemura ikibazo cy’ubushyamirane hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, harimo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kuko ababikurikiranira hafi bemera ko ariwo nyirabayazana w’umutekano muke muri aka karere.

Leta ya Kongo yabanje kubyima amatwi, kandi koko ntibyoroshye kwikuraho amaboko, doreko bizwi ko FDLR ari umufatanyabikorwa wayo w’imena, mu ntambara ihanganyemo na M23. Gusa igitutu cyaje kuba cyinshi kuri Tshisekedi, maze mu nama iheruka kubera i Luanda hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo na Angola nk’umuhuza, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwemera kugira uruhare mu isenywa rya FDLR.

Mu gihe rero isi yose ihanze amaso ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurandurana imizi FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahekuye uRwanda, ndetse muri iyi myaka 30 ishize ukaba warishe Abakongomani batabarika, ugasahura ibyabo, ugasambanya abagore ku ngufu, ibihumbi amagana by’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakaboneza iy’ubuhunzi mu bihugu byo muri aka karere, FDLR yo iratera iyaharurutswe, ngo irashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Umuryango mpuzamahanga uti “FDLR nihanagurwe ku ikatita y’isi, yo “iti turasaba imishyikirano”! Ibi rero ni nk’ibya wa mukobwa w’umupfu babwiye bati inzu irahiye, aho gusohora utwangushye, ati nimusase twiryamire!

Si ubwa mbere abo bicanyi basaba ibyo nabo ubwabo bazi neza ko bidashoboka, ndetse abacengezamatwara bayo nka Ingabire Victoire Umuhoza babisabye kenshi, batitaye ku kuba uyu ari umutwe w’iterabwoba udafite ikindi ukwiye uretse kurwanywa ukarimburwa.

Nimunyemerere dukore umwitozo muto wo gutekereza, twibaze nka Al Qaeda ya Bin Laden isabye Amerika imishyikirano! Byaba ari nko gukina ku mubyimba inzirakarengane idasiba kwibasira.

Uretse no gusaba imishyikirano, ubundi umutwe w’iterabwoba nka Al Qaeda na FDLR ntiwakanatintutse gusaba kugaragara mu ruhame, kuko nta kizima wahavugira.

Uretse ko na Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko idashobora guha agaciro abajenosideri, n’ubu batarunamura icumu, ngo yicarane nabi ku meza y’ibiganiro, FDLR ntinavuga icyo yaba isaba muri iyo mishyikirano, yenda nk’uburenganzira yaba yarimwe.

Ubundi usaba imishyikirano aba yerekana akarengane, agasaba ko yarenganurwa, agasubizwa uburenganzira yambuwe. FDLR yo ahubwo yarenganyije abatagira ingano, ikaba igomba kuryozwa ikiremwamuntu yavukije uburenganzira bwo kubaho.

Uretse impamvu yumvikana, usaba imishyikirano aba afite ingufu zaba iza politiki zaba n’iza gisirikari, ku buryo abigira igikangisho, uwo bahanganye akemera gushyikirana kuko arushwa ingufu. FDLR se ifite uruhe ruvugiro ku buryo yatera Leta y’u Rwanda ubwoba, ikumva nta yandi mahitamo uretse kugana ibiganiro?

FDLR yigize umuvugizi w’impunzi z’Abanyarwanda, kandi sibyo kuko bose batahunze bimwe, kandi nta mpunzi n’imwe yigeze yangirwa gutaha.

Hari abahunze bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nabo biganje muri FDLR. Abo batinya gutaha kubera ubwoba n’ipfunwe ry’ibyaha byabo ndengakamere, bakanagira ingwate abafite ubushake bwo kwitahira, kugirango bababere agakingirizo, banabarwanire izo ntambara zishingiye gusa ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Ababarirwa muri miliyoni nyinshi bahisemo kuva mu mashyamba ya Kongo, bakiranwa yombi mu Rwanda. Abanyabyaha bakurikiranwe n’amategeko, yewe hari n’abasabye imbabazi baradohorerwa.

Abere nabo bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe nk’abandi baturage, bakaba bicuza gusa imyaka bamaze bashwiragira mu mashyamba ya Kongo, kandi iwabo amarembo ahora yuguruye.

Mu binangiye bakanga guhara ibisahurano bambura Abanyekongo, harimo n’abafite imiryango mu Rwanda, kandi ibayeho neza nk’undi Munyarwanda wese. Urugero ni urwa Ntawunguka Pacifique”Omega” utegeka FDLR, abana be bakaba barihirwa amashuri n’igisirikari cy’u Rwanda,RDF. Nk’uwo Gen Omega n’abandi batabarika bafite abagore n’abana mu Rwanda, yavuga ko yifuza gusaba iki mu mishyikirano?

Politiki y’uRwanda, nk’uko biri mu mahame ya FPR- Inkotanyi, ni uguca ubuhunzi n’ikibutera cyose. Itandukanye n’iyo abashinze FDLR bari barimitse mu Rwanda, yo guheza ishyanga abana b’uRwanda.

FDLR n’abayishuka rero, nireke gusetsa imikara. Uyu munsi nta mpamvu n’imwe y’imishyikirano hagati y’Abanyarwanda, kuko nta bushyamirane bafitanye.

By’umwihariko nta mishyikirano n’abajenosideri. Nibatahe inzira zikigendwa, kandi nibahitamo gukomeza imigambi mibisha, urwigishiye ararusoma. Ikindi, nyamwangakumva ntiyanze no kubona.

2024-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Feb 2020
TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

TI igaragaza yuko abafana 69 % nta cyizere bafitiye FIFA

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa
Mu Rwanda

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Ubwanditsi 16 Oct 2017
U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana
INKURU NYAMUKURU

U Bufaransa: Umunyarwanda Samuel Baker yarohamye muri ‘piscine’ yitaba Imana

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange
Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru