• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 21 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden by’umwihariko inshuti magara n’umuryango wa Habyarimana ndetse n’abari abayoboke bose ba Muvoma bahungiye mu bihugu by’iburayi, yashakanye n’umunyarwandakazi, babanje kubeshya umwirondoro ndetse n’amateka ye kugirango abone uburyo bazajya bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse.

Umugore we witwa Marie Bamutese, ubundi amazina ye y’ukuri ni Marina Bamurebe yavukiye mu Mudugudu wa Rugasa, akagari ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge hafi n’umupaka w’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Mu bihe bitandukanye Bamurebe wihinduye Bamutese, yumvikana ashyigikiwe n’umugabo we bakwirakwiza ibinyoma mugushinja ibyaha bitandukanye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi. Icyo abantu bakwiye kumenya, nuko Atari ukubeshyera FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange mu nyandiko n’imvugo yabo, ahubwo nabo ubwabo babeshya amateka  ndetse n’umwirondoro wa Marie Bamutese wakuze yitwa Marina Bamurebe.

Bamurebe (Bamutese) yanditse inyandiko nyinshi, akora ibiganiro bitandukanye haba ku mateleviziyo Mpuzamahanga agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Bamurebe (Bamutese) ahindaguranya umwirondoro we kugirango agere ku ntego ye ndetse no guhisha amateka ye. Ikindi kinyoma bagenderaho ni ukuvugako umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarenze ibihumbo 200,000 kandi ko byose byatewe na FPR kugeza naho bavuze ko ariyo yicaga Abatutsi.

Aho banyuze hose Bamurebe (Bamutese) n’umugabo we Peter Verlinden  bavugako ababyeyi ba Bamurebe bishwe n’inkotanyi aho avuga ko Se yishwe muri Mata 1994 naho nyina akicwa muri Nyakanga 1997. Nyamara Bamurebe na Verlinden birengagiza ukuri; Se ubyara Bamutese uzwi nka Tharcisse Sempura yaguye mu Ruhango mu kwezi kwa Kane nyuma yo guhunga imirwano yari isatiriye akarere ka Bugesera. Yazize igicuri ndetse  n’imibereho mibi kuko bamutaye mu nkambi ya Ruhango bikomereza Butare atakibasha kugenda. Twibutse ko FPR yageze muri Ruhango mumpera z’ukwa Gicurasi 1994. Ariko mu gukwirakwiza ibinyoma, bati bishwe n’ingabo za FPR zari zacengeye.

Bamutese barakomeje baragenda bagera muri Kongo mu nkambi ya Bukavu mbere yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 1995. Bakigera mu Rwanda, Bamurebe na nyina umubyara babaye mu Rwanda mbere yuko yerekeza iburayi n’abavandimwe be batandatu babifashijwemo na nyina wabo wabaga mu Bufaransa. Mu mpera za 1997, nyina umubyara yararwaye arapfa. Akigera iburayi Bamurebe (Bamutesi) yahinduranyije umwirondoro ndetse n’amateka ye. Yavuzeko bahungiye mu mashyamba ya Kongo hanyuma akarongorwa n’umuzayirwa kugirango abone icyo atungisha abavandimwe be na nyina. Ikindi Bamurebe yavuzeko ari Nyina umubyara wamubwiye ko yabeshya kugirango afashwe na Croix Rouge, abeshya ko Nyina yishwe akigera mu Rwanda imbere y’abana be babiri kandi bari kumwe.  Bamutese mu kubeshya yavuzeko yanabaye mu mitwe yitwara gisirikari nk’umwana kugirango ibinyoma bye byimvikane nk’umwana w’umukobwa washowe mu gisirikari. Musaze Savio Bajeneza ubu afite imishinga itandukanye mu Bugesera.

Nyuma yibi byose, Bamurebe (Bamutesi) agenda akwirakwiza ibinyoma, abeshya ko yarokotse Jenoside kugirango akomeze agoreke amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abandi bose bahuje iyi nzira y’ibinyoma. Ubutaha tuzabagezaho uwitwa Gatebuka Jean Claude.

2020-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu

Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Ubwanditsi 18 Jul 2022
Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023
Amakuru

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala
INKURU NYAMUKURU

Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala

Ubwanditsi 19 Nov 2019
Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana
ITOHOZA

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Ubwanditsi 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru