• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza ibitego bibiri ku busa bya Thomas Meunier na Eden Hazard.

U Bubiligi bwahabwaga amahirwe menshi yo kujya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera Brazil muri ¼ ariko bukaza guhagarikwa n’u Bufaransa, bwihimuye ku Bwongereza mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri stade ya Saint Petersburg imbere y’abafana basaga ibihumbi 64, u Bubiligi bwatangiye umukino butsinda igitego cya kare cya Thomas Meunier ku munota wa kane.

Mu guhererekanya umupira, u Bwongereza bwabaga buri imbere ariko kubyaza umusaruro amahirwe bubonye ba rutahizamu bayobowe na Harry Kane na Raheem Sterling ntibabukoreshe neza igice cya mbere kirangira butabashije kwishyura.

Mu gice cya kabiri umutoza Gareth Southgate yakoze impinduka akuramo Sterling yinjiza Marcus Rashford anasimbuza Danny Rose wakoze amakosa yavuyemo igitego cy’u Bubiligi yinjiza Jesse Lingard ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kwishyura byakomeje kuba inzozi.

Umukino ugana ku musozo, kapiteni w’u Bubiligi Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne, bihesha igihugu cyabo kurangiza ari icya gatatu muri iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 32.

Kuri iki Cyumweru saa 17h00 hateganyijwe umukino ukomeye cyane uzagaragaza ikipe yegukana iki gikombe hagati ya Croatia n’u Bufaransa uzabera kuri Luzhniki stadium ishobora kwakira abafana ibihumbi 81.

U Bubiligi bwegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Harry Kane na bagenzi be bacyuye umwanya wa Kane

Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri cy’u Bubiligi

2018-07-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ abafana ba Kiyovu sport n’ ubuyobozi bwayo

Bombori bombori hagati y’ abafana ba Kiyovu sport n’ ubuyobozi bwayo

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Ubwanditsi 05 Sep 2022
Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Ubwanditsi 09 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw
UBUKUNGU

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Ubwanditsi 18 Mar 2019
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura
Amakuru

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Ubwanditsi 01 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru