• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia

CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia

Ubwanditsi 22 Jan 2016 IMIKINO

Umukino wa kabiri wo mu itsinda C wahuzaga ikipe y’igihugu ya Nigeria na Tunisia kuri stade Regional i Nyamirambo, urangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

-1899.jpg

Nigeria yihariye iminota ibanza y’umukino ibifashijwemo na Chikatara Chisom Elvis wari wabanje muri uyu mukino nyuma yo gutsinda ibitego bitatu asimbuye mu gice cya kabiri mu mukino ubanza wo mu itsinda batsinzemo Niger ibitego 4-1 kuwa Mbere.

Amahirwe akomeye yabonetse mu gice cya mbere ni ku ruhande rwa Tunisia, aho ku munota wa 10 w’umukino, Ahmed Akaichi yabonye amahirwe yo gutsindira Tunisia igitego ariko umunyezamu wa Nigeria, Ikechukwu Ezenwa umupira awukubita ibipfunsi.
Ku guhererekanya kwiza hagati y’abakinnyi ba Tunisia, Marouane Tej waciye hagati mu kibuga na Akacihi, Oueslati yabonye uburyo bwo gutera mu izamu ariko ba myugariro ba Nigeria barahagoboka.
Ku munota wa 69, ku mupira wahinduwe na Essifi Hichemi mu ruhande rw’iburyo wakojejweho umutwe na Saad Bguir maze Ahmed Akaichi acenga myugariro wa Nigeria, aboneza umupira mu izamu rya Ezenwa, biba igitego 1-1. Igitego cya Ahmed Akaichi ni icya gatatu atsinze muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda ibitego 2 ku mukino wa Guinea.
Tunisia yabuze igitego cya kabiri ku munota wa 77, ubwo Akaichi yateraga mu izamu rya Nigeria ariko kubw’amahirwe ya Nigeria umupira ujya muri koruneli yafashwe na Ezenwa.

Ibenegbu Barthlomew yananiwe gutsindira Nigeria ku munota wa 83, arebana n’izamu rya Jeridi, umupira ujya hanze.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, agerageza uburyo butandukanye butagize icyo butanga ku mpande zombi, umukino urangira bagabanye amanota ku gitego 1-1.

Abakinnyi babanjemo:

Tunisia: 1 Jridi, 21 Derbali, 12 Maâloul, 4 Boughattas, 14 Ben Amor, 13 Aouadhi, 15 Manser, 8 Oueslati, 9 Akaïchi, 7 Tej, 17 Mathlouthi.
Nigeria: 1 Ezenwa, 3 Akas, 5 Oboroakpo, 14 Etim, 21 Eze, 10 Onobi, 4 Usman, 17 Okoro, 7 Aggreh, 8 Mathew, 13 Chikatara.

Uyu mukino ugiye gukurikirwa n’uraza guhuza Guinea na Niger saa 18:00. Guinea ikaba yaranganyije na Tunisia ibitego 2-2 mu mukino ubanza mu gihe Niger yatsinzwe na Nigeria ibitego 4-1.

M.Fils

2016-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Jan 2024
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023
U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 10 Jul 2022
Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Tombola ya 1/4 cy’imikino ya UEFA Champions league isize Real Madrid izahura na Chelsea naho Manchester City izakine na Atletico Madrid

Ubwanditsi 18 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Ubwanditsi 16 Sep 2023
Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri
Amakuru

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Ubwanditsi 10 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru