• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Ubwanditsi 03 Nov 2016 ITOHOZA

Umupadiri umwe mubashinze urubuga kuri murandasi rwitwa Le prophete. Urwo rubuga rufite ishingano imwe rukumbi yo kwunganira abakoze jenoside y’abatutsi mu 1994, amaze gutangaza ko azagera mu Rwanda, tariki ya 23/11/2016, aje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda.

Tubibutse ko Padiri Thomas Nahimana ariwe washinze urubuga Le prophete rwatangijwe kandi ruyoborwa nawe ndetse n’undi mu Padiri usigaye uba muri Canada Padiri Fortunatus Rudakemwa kugeza ubu bombi bakibarizwa muri diyoseze ya Cyangugu, iyoborwa na Myr. Bimenyimana.

Kuva muri Gicurasi 2011, ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” ubwabyo n’icyaha gihanwa n’amategeko ,Thomas Nahimana amaze imyaka i Bulayi akora Politiki yo kwigisha urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ubufatanyacyaha na Diyoseze ya Cyangugu

Nahimana ntashobora kuba muri Diyoseze y’i Bulayi, iyo bakomokamo ya Cyangugu itabizi. Paruwasi abarizwamo yagiranye amasezerano n’iya Cyangugu kugirango abashe gukora.

Rudakemwa na Nahimana bavuye mu Rwanda bahunze kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabagaragayeho ari abayobozi ba Seminari nto ya Cyangugu.

Urugero rumwe umuntu yaheraho ni urwa Padiri Thomas Nahimana. Uyu mupadiri yahunze afite pasiporo ya Congo. Ahunga afite andi mazina ndetse anyura i Kanombe.

Umupadiri ujya i bulayi n’ahandi hakenera visa, umusenyeri wa diyoseze ye agira uruhare mu kuyimusabira. No kuri Thomas Nahimana niko byagenze.

Ageze i Bulayi, Nahimana yasabye Umwepiskopi we ko amufasha akiga anakora n’akazi ke kandi k’ubupadiri.

Ibyo bivuga ko Musenyeri Bimenyimana yari yaranamufashije kwakirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko amasezerano ateganywa ya za diyoseze z’aho umuntu akomoka n’aho agiye.

Imwe mu ngingo ziri muri ayo masezerano igira iti: “Umwepiskopi wa diyoseze yakiriye umusaserdoti, akurikije ibyasabwe n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje, ishinze umusaserdoti umurimo ukurikira..”

Ibi bivuga neza ko diyoseze yo mu butaliyani itari kumwakira itabisabwe na Myr. Bimenyimana. Ariko Nahimana yagiye muri iyi diyoseze kuri pasiporo y’igihugu cya Congo (DRC) kuko ariyo yahereweho visa.

Icyatuma umuntu atibaza kuri uyu mukino ni iki? Nahimana yasabiwe visa kuri pasiporo ya DR Congo, asabirwa gutura no kuba muri ayo mahanga nk’umunyarwanda wo muri diyoseze ya Cyangugu mu Rwanda!

Cyangugu iri muri Congo, cyangwa Congo iri muri Cyangugu?.

Umupadiri wakiriwe hari ibyo agomba kwiyemeza mu gutangira imirimo aho yakiriwe muri ayo masezerano biteganywa ko yiyemeza “kurangiza ubutumwa ahawe yifatanyije n’umwepiskopi umwakiriye, abandi basaserdoti n’imbaga y’abakristu azakora akurikije gahunda y’iyogezabutumwa rya diyosezi imwakiriye, by’umwihariko imirimo igenewe abasaserdoti, kandi akagumana ubumwe na diyosezi akomokamo, akayigezaho imbuto z’ubwo bunararibonye bw’umwihariko.”

Muri ayo masezerano, hakanateganywa ko uwo musaserdoti, “abigiranye umutima w’ubwumvire n’ubufatanye n’umwepiskopi wa diyosezi imwakiriye, yitangira n’indi mirimo yabanje kwumvikanaho n’umwepiskopi wa diyosezi imwohereje.”

-4547.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Ese Nahimana na mugenzi we bakomeje ubumwe na diyoseze bakomotsemo cyangwa bwarahagaze? Ubwo bumwe bwakagombye kubamo inama umusenyeri agira abapadiri be bategetswe guhorana umubano na diyoseze bakomokamo. Uwo mubano urangwa n’iki?

Niba Nahimana na Rudakemwa baragombaga kubyumvikanaho n’umwepiskopi wabohereje mu itangizwa rya “le prophete” n’ishyaka rya Politiki Ishema (nk’indi mirimo bihangiye), ese barabikoze cyangwa ntibabikoze? Ni ikibazo gifite ipfundo rikomeye, bagomba kubanza gusubiza abanyarwanda mbere yo kwiyamamaza no kwandikisha ishyaka.

-4548.jpg

Bamwe mu bayoboke bimene bazaba barikumwe ngo na Padiri Nahimana

Iri shyaka ritazwi na benshi ariko bake barizi bemeza ko ari ishyaka rishingiye ku bagabo bimakaje ivangura n’amacakubiri imbere ku buryo ngo gahunda yabo izaba ibazanye harimo icyo ubwabo bise ”Revolution Hutu”

Ese iri shyaka waribwira iki nk’umunyarwanda ubona neza icyerekezo igihugu kirimo? ese ubu koko bakwiye gushyigikirwa?

Umwanditsi wacu

2016-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire  na Diane Rwigara

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Ubwanditsi 05 Jul 2018
Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Ubwanditsi 23 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta
Amakuru

Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Ubwanditsi 01 Jul 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru