• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ubwanditsi 03 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ntaganda Bernard, Ingabire Victoire na Thomas Nahimana ubusanzwe basangiye politiki yo kwangisha abaturage ubuyobozi, guhindanya isura y’Igihugu no gushyikirika imitwe y’iterabwoba, bitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Ingabire na Ntaganda bo baranabifungiwe, naho Thomas Nahimana aracyarindiriye umunsi we, kandi uzashyira ugere.

Icyatangaje abakurikiranira hafi iby’aba bantu uko ari 3, ni amagambo batangiye guterana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bashinjanya gukora politiki y’ikinyoma, itagira aho yerekeza Abanyarwanda.

Intandaro, nk’uko Bernard Ntaganda yabibwiye abanyamakuru, ngo ni uko Thomas Nahimana abashishikariza kumushyigikira mu mateshwa amazemo igihe, cyane cyane mu murongo wo kuyobya rubanda, arubeshya ko Perezida wa Repubulika atakiriho. Ibi rero Ntaganda abibonamo ubuswa no kutagira icyerekezo, agasaba Thomas Nahimana kureka kubitwaraho umwikomo ngo kuko banze kumushyigikira mucyo Ntaganda yise”ubusazi,ubuswa na politiki ishingiye ku kinyoma, Thomas Nahimana amazemo igihe gisaga umwaka.”

Amakuru atugeraho aravuga ko  Thomas Nahimana yashishikarije abiyita “abanyapolitiki bo muri opozisiyo” kumufasha gusakaza ikinyoma cy’urupfu rw’ Umukuru w’Igihugu, ndetse bamwe baranabikora nka Anastase Gasana wanashimagije Nahimana kubera iryo “cenga rimeze muri politiki”, Faustin Twagiramungu basigaye bakurubana kubera gutakara mu bitekerezo, n’abandi nka ba Idamange Yvonne bishyuwe ngo babike umuntu ukiriho.

Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard, nyamara basanzwe baziho impuha no guteranya Leta n’abaturage, bo babuze aho bahera ngo basakaze  ivanjiri ya “Padiri”, bafata  nk’ikinyoma cy’umurwayi wo mu mutwe, Thomas Nahimana.

Ibi rero byarabateranyije cyane, kuko Nahimana Thomas ngo  atumva ukuntu Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard banze kumushyigikira ndetse bakamuhindura umusazi, kandi we ngo yarabarwaniriye, haba mbere yo gufungwa kwabo, muri gereza na nyuma yaho.

Aya makimbirane yongereye urwikekwe mu bavuga ko bakina “politiki yo mu bicu’’, n’ubundi basanzwe bashyamiranye kubera gushinjanya ubuswa, ubujura, ubugambanyi no kutagira icyerekezo. Ngabo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi ahubwo uretse no kutavuga rumwe hagati yabo ubwabo, ahubwo bagiye kumarana. Biracyaza!!

 

2021-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 23 Dec 2019
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Ubwanditsi 01 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore
HIRYA NO HINO

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Ubwanditsi 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru