• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Ubwanditsi 21 Nov 2016 Mu Mahanga

Impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,IBUKA, irateganya kuganira na Kiliziya Gatolika bakarebera hamwe uko yafasha mu gutanga indishyi ku barokotse Jenoside.

Ibi bije nyuma yaho Kiliziya isabye imbabazi ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘nubwo itari yabatumye’. Itangazo risaba imbabazi ryashyizwe ku mugaragaro mu gihe hasozwaga umwaka w’impuhwe.

Iri tangazo rigira riti “Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakirisitu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo.”

“Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”

IBUKA yashimye intambwe yatewe na Kiliziya ivuga ko ije ikurikiye ibiganiro byinshi bari bamaze iminsi bagirana.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “ Umuryango wacu wishimiye cyane ririya tangazo […] Buriya butumwa twari tubutegereje igihe kirekire, ariko umutimanama uyobora umuntu kugira ngo ufate icyemezo umusaba umwanya munini, hari byinshi ariko ntacyo byishe; twabyishimiye.”

Gusa nubwo Prof Dusingizemungu ashima intambwe ya Kiliziya, asanga iri tangazo rikwiye gushyirwa mu zindi ndimi zikoreshwa ku Isi hose ndetse rikanasomwa muri Paruwasi zose.

Ati “ Twifuzaga ko rihindurwa mu ndimi zikoreshwa ku Isi hose hashoboka, rikanasomwa aho kiliziya Gatolika iri hose, muri za paruwasi zose z’Isi, […] noneho ribe rifunguye inzira yo kubona uburyo bukomeye cyane bwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.”

-4760.jpg

-4758.jpg

Padiri Munyeshyaka wayoboye Kiliziya st Famille mu mujiyi wa Kigali ahaguye Abatutsi benshi bari bahahungiye

-4759.jpg

Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.

“Ryanditse neza. Rirafungura byinshi twabonaga bifunze. Inzira ya mbere ni iy’ubutabera. Hari ibirego byinshi birimo ibya Padiri Munyeshyaka n’abandi wabonaga ko ubutabera buseta ibirenge. Hari izindi ngufu twemera ko Kiliziya ifite zikingira ikibaba abo bantu zikotsa igitutu inzego z’ubutebera rimwe na rimwe n’iz’ibihugu , noneho zigatuma ubutabera bubangamirwa kubera ko hari uko guceceka kwa kiliziya.”

Kiliziya izasabwa indishyi bikoranywe ubushishozi

Prof Dusingizemungu avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika, hagiye gutekerezwa uburyo yatanga indishyi ariko ko ari ibintu bizakoranwa ubushishozi.

Ati “Ubu noneho nayo igiye kwinjira muri iki kibazo kirebana n’indishyi n’ibindi, ariko twe tukavuga tuti tuzakoresha ubushishozi, ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo n’ibyo isabwa bibe ari ibintu bishoboka. Ntabwo dushobora gusaba ibidashoboka.”

“Twe ibyo twifuza ni uko tubyinjiranamo n’abandi bafatanyabikorwa, tukabyinjiranamo nk’abantu bizerana. Ririya tangazo rizamuye icyizere hagati y’inzego zacu na Kiliziya Gatolika, noneho twizera ko icyo cyizere ubwo kizamutse kirafasha no kugira ngo abantu baganire no kuri icyo kibazo kirebana n’indishyi, ariko abantu bakakiganira mu rwego rwo kugira ibyifuzo bihamye kandi biciye mu mucyo.”

-4761.jpg

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Source : Igihe

2016-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023
Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Ubwanditsi 02 Feb 2017
UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

UK Minister for International Development honours victims of the Genocide against the Tutsi at Kigali Genocide Memorial

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize
Mu Rwanda

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege
HIRYA NO HINO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage
Mu Mahanga

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Ubwanditsi 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru