• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Ubwanditsi 15 Jun 2017 ITOHOZA

Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa Gatandatu, ku Ishuri ribanza rya Kiriba, riherere mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.

Abanyeshuri biganaga na nyakwigendera, bavuga ko mbere y’uko apfa yababwiye ko atameze neza bari kwiga isomo ry’ikoranabuhanga mu cyumweru gishize, bahita bamusohokana hanze.

Nyuma yo kumusohokana bakabona atamerewe neza, ngo bahise bamujyana kwa Se wa batisimu utuye hafi y’iryo shuri. Mu gihe cya saa Moya z’umugoroba nibwo yitabye Imana.

Umwarimu ukuriye abandi muri iki kigo yatangaje ko bikekwa ko yaba yarakubiswe n’umwarimu. Ati “Abaturage bose bavugaga ko ari umwarimu wamukubise. Cyakora hari abanyeshuri twabajije bavuga ko atigeze amukoraho kuko yari umuhanga.”

Nubwo abanyeshuri bemeza ko uwo mwarimu yajyaga abakubita inshyi, ngo uwo munsi ntiyigeze amukubita nkuko umwe yabisobanuye agira ati “Yahise aryama ku ntebe, mwarimu aramubaza ngo ‘wowe ko uryamye uko?’ tumubwira ko arwaye, ahita amwihorera, ntiyigeze amukoraho. Yagiye akubita abari gukora amakosa, abakubita urushyi.”

Abareraga uyu mwana nabo bavuze ko yari asanzwe atameze neza ndetse ko bakeka ko yaba yarazize uburwayi yari asanganywe.

Umwe yagize ati “Yajyaga agira ikibazo. Imodoka yigeze kumugonga. Ubwo rero kureba mu mashini hari ubwo yavugaga ngo iri kumukurura. Twatekereje ko wenda aricyo cyabiteye cyane ko yakundaga kurwaragurika.”

Umukozi w’Umurenge wa Muzo ushinzwe irangamimerere witwa Dushime Ruvuta Innoncent, yavuze ko nubwo uwo mwarimu atarahamwa n’icyo cyaha, abarimu bakwiye kwirinda gukubita abanyeshuri

Yagize ati “Abarimu bajye bitwararika mu gihe umwana akoze ikosa. Nubwo umwarimu atarahamwa n’icyo cyaha, twabagira inama, hari ubwo ushobora gukora ikosa yari yisanganiwe ibibazo bigahita bimuviramo urupfu.”

Ubuyobozi buvuga ko uyu mwarimu ari mu maboko ya Polisi mu gihe hagikorwa iperereza hanategerejwe n’ibisubizo bizatangwa na muganga ku cyaba cyarateye urwo rupfue.

2017-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije

Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko  umuhango wo kwibuka  Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo

Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko umuhango wo kwibuka Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa
Amakuru

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025
Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza
Mu Rwanda

Kenya:Komisiyo y’amatora na Odinga basabiwe gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 25 Sep 2017
FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru