• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018 IMIKINO

Golden State Warriors yongeye gushimangira ko uyu mwaka ari ikipe iri hejuru kandi ikomeye ijya gutsindira Cleveland Cavaliers iwayo mu mukino wa gatatu wikurikiranya ikaba ibura intsinzi imwe igahita yisubiza igikombe yari yatwaye umwaka ushize.

Bidashidikanywaho, Cleveland Cavaliers niyo ifite umukinnyi wa mbere muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, LeBron James uhabwa n’amahirwe yo kuzatorwa nka MVP gusa kubera kubura abamufasha bari ku rwego rwiza bituma Golden State Warriors yo ikina nk’ikipe, yitwara neza.

Mu mukino wa gatatu mu ya nyuma wahuje aya makipe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018, Cavaliers yatsinzwe imikino ibiri ibanza iri hanze y’ikibuga cyayo, yashakaga gutsinda imbere y’abafana bayo gusa ntibyayihiriye kuko warangiye iri inyuma ku manota 102 ku 110.

Ibifashijwemo na LeBron James, umukinnyi uba witezweho akazi kose, yaba gutsinda, kugarira no gushakira bagenzi be imipira ivamo amanota, Cavaliers yatsinze agace ka mbere ku manota 29 kuri 28, itsinda n’aka kabiri ku manota 29 kuri 24.

Mu gihe amakipe yombi yari avuye kuruhuka, Warriors nibwo yerekanye ingufu zayo Kevin Durant na bagenzi be batsinda agace ka gatatu ku manota 31 kuri 23 ndetse n’aka kane bagatsinda ku manota 27 kuri 21 umukino wose urangira ari 110 kuri 102.

Muri uyu mukino Kevin Durant niwe watsinze amanota menshi kuko yinjije 43 wenyine mu gihe LeBron James yatsinze amanota 33.

Gutsindwa umukino wa gatatu ukurikirana byashyize Cavaliers mu ihurizo rikomeye kuko isabwa byanze bikunze gutsinda umukino utaha uzaba mu rukerera rwo ku itariki 9 Kamena, bitaba ibyo Warriors ikazahita yegukana igikombe, kizaba icya kabiri gikurikirana itwaye Cavaliers kuko n’umwaka ushize yayitsinze ku mikino 4-1.

Cavaliers itabashije gutsinda umukino n’umwe yaba isubiye kwandikirwaho amateka mabi yaherukaga kuyibaho mu myaka 11 ishize ubwo yatwarwaga igikombe na San Antonio Spurs iyitsinze imikino 4-0 kuva icyo gihe bikaba bitarongera kubaho muri NBA.

Kevin Durant na LeBron James nibo batsinze amanota menshi ku ruhande rwa buri kipe

Ibyishimo byari byose ku basore bane b’inkingi za mwamba muri Warriors: Yaba Stephen Curry, Kevin Durant, Draymond Green na Klay Thompson barashaka iki gikombe

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Nov 2025
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Meddy Yishimiye bikomeye n’impano yahawe na Miss Kate Bashabe

Meddy Yishimiye bikomeye n’impano yahawe na Miss Kate Bashabe

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Feb 2020
Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ubwanditsi 14 Nov 2018
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru