• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

You are at :Home»Amakuru»Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Editorial 13 Sep 2022 Amakuru, SHOWBIZ

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, nibwo urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigakli, ni urubanzwa rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga nyuma yaho uyu mugabo atabotse kuko ngo atigeze ashyirwa ku rutonde rw’abagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.

Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, uru rubanza rwatangiye aho uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ibyaha Ndimbati akurikiranyweho ari byo icyaha cyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kuri ibyo  byaha akurikiranyweho.

Nk’uko ikinyamakuru IGIHE.COM cyabyanditse, ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Kabahizi Fridaus tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga.

Kabahizi yavuze ko mu 2019 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu gipangu bari bacumbitsemo harimo umusore witwa Valens wakoraga amafirimi, amusaba ko yamufasha kumufasha nawe akinjira mu bakinnyi ba filimi.

Uko niko byagenze no kuri Ndimbati wakundaga kuza aho muri icyo gipangu ndetse we yaje kumwemerera kumufasha anamuha nimero za telefoni ngo azamuhamagare.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat, ngo nyamara yamuhaye akarahure kamwe ahita asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya ariko yisanga aryamanye na Ndimbati mu ijoro.

Yagaragaje ko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002 mu gihe Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002.

Yavuze ko kwandikisha abana mu izina ritari irya Ndimbati byaturutse ku kuba byari byananiranye ko bamwongerera imyaka abikora mu gukingira ikibaba uyu mugabo bityo atoranya izina abonye.

Yemeje ko habayeho gusambanya umwana nk’uko urwego rubifitiye ububasha rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko yagaragaje ko bimwe mu byo batumvikanaho, ari amatariki Uwihoreye yaba yararyamaniyeho n’uyu mukobwa umurega kimwe n’itariki y’amavuko.

Yagaragaje ko bemeranya ko uyu mukobwa yabyaye abana babiri ba Uwihoreye Jean Bosco. Yavuze ko ubwo Ndimbati yatangiraga kuregwa habuze amakuru nyayo y’igihe uyu mukobwa yaba yaravukiye.

Nyuma yo kubona ibimenyetso bidahagije, Ubushinjacyaha bwahise busaba Ikigo cy’Irangamuntu guhindura indangamuntu ya Kabahizi Fridaus kugira ngo bashake uburyo bafungisha Ndimbati.

Me Bayisabe yagaragaje ko kuba uyu mukobwa akimara kubyara yarahise yandikisha abana ku wundi mugabo nyamara Ndimbati aka abemera bigaragaza umutima wo kurera abana be.

Ku birebana no gusindisha umuntu yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho kuko butagaragaza uko uyu mukobwa yari yasindishijwe n’ikigero byariho.

Yavuze ko ntacyo bavuga ku bihano kuko uyu Ndimbati usabirwa imyaka 25 y’igifungo nta bimenyetso bifatika byerekana ko uwo babyaranye yari atarageza imyaka kuko n’ibyatanzwe bivuguruzanya ku matariki.

Muri uru rukiko Ndimbati yari yazanye umutangabuhamya witwa Nshimiyimana Onesphore, kugira ngo agaragaze ukuri ku birebana n’itariki ya 24 Ukuboza 2019 bivugwa ko yaryamaniyeho n’uwo mukobwa kandi we yemeza ko uwo munsi atari ari muri Kigali ariko urukiko ntirwamuhaye umwanya.

Mu kwisobanura kwe, Ndimbati yagaragaje ko bitangaje kuba Ubushinjacyaha bwirengagiza ko ibintu byose byaturutse ku kagambane.

Yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ndimbati yemeza ko itariki baryamaniyeho atari 24 Ukoboza 2019 ahubwo ari ku itariki 2 Mutarama 2020 kuko ibyo ubushinjacyaha buvuga imiterere y’icyaha ntabwo ari byo kuko habayeho gushaka indoke.

Yasobanuyeho Kabahizi Fridaus yashutswe n’abantu bamubwira ko agomba guhabwa miliyoni 5frw, agakodesherezwa inzu y’ibuhumbi 300 Frw n’umukozi byose bigakorwa na Ndimbati.

Ngo Kabahizi yahise ajya kuganira n’umunyamakuru, amubwira ko afite abantu baziranye bazamufasha kumuhesha ibyo yasabaga.

Uyu munyamakuru ngo yaje guhamagara Ndimbati amumenyesha ko natamuha miliyoni 2 Frw azamushyira hanze ngo undi ara byanga.

Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera.

Ati “Natangiye gufasha wo mugore kuva akibimwira.”

Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka.

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirere abana be kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Umuryango wa Kabihizi Fridaus wasabye indishyi biteza impaka.

Muri uru rubanza harimo abanyamategeko babiri bahagarariye umuryango wa Nsabimana Faustin (se) wa Kabahizi, basaba ko mu gihe icyaha cyaba gihamye Ndimbati yazishyura asaga miliyoni 30 Frw.

Uwunganira Ndimbati yagaragaje ko kuba umuryango wa Kabahizi usabira uyu mukobwa indishyi bikwiye gusuzumwa kuko usabirwa indishyi kuri ubu yujuje imyaka y’ubukure.

Yasabye urukiko ko aba banyamategeko baregera indishyi bakavanywe mu rubanza kuko uwo bahagarariye kuri ubu yakabaye ari Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure aho kuba ikirego cyaratanzwe n’umuryango.

Perezida w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Nyuma yo kumva impaka ndende ku mpande zombie, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

2022-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Editorial 10 Dec 2020
Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Editorial 22 Feb 2021
Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Editorial 30 Jul 2018
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 25 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru