• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022 Amakuru, SHOWBIZ

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, nibwo urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigakli, ni urubanzwa rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga nyuma yaho uyu mugabo atabotse kuko ngo atigeze ashyirwa ku rutonde rw’abagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.

Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, uru rubanza rwatangiye aho uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ibyaha Ndimbati akurikiranyweho ari byo icyaha cyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kuri ibyo  byaha akurikiranyweho.

Nk’uko ikinyamakuru IGIHE.COM cyabyanditse, ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Kabahizi Fridaus tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga.

Kabahizi yavuze ko mu 2019 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu gipangu bari bacumbitsemo harimo umusore witwa Valens wakoraga amafirimi, amusaba ko yamufasha kumufasha nawe akinjira mu bakinnyi ba filimi.

Uko niko byagenze no kuri Ndimbati wakundaga kuza aho muri icyo gipangu ndetse we yaje kumwemerera kumufasha anamuha nimero za telefoni ngo azamuhamagare.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat, ngo nyamara yamuhaye akarahure kamwe ahita asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya ariko yisanga aryamanye na Ndimbati mu ijoro.

Yagaragaje ko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002 mu gihe Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002.

Yavuze ko kwandikisha abana mu izina ritari irya Ndimbati byaturutse ku kuba byari byananiranye ko bamwongerera imyaka abikora mu gukingira ikibaba uyu mugabo bityo atoranya izina abonye.

Yemeje ko habayeho gusambanya umwana nk’uko urwego rubifitiye ububasha rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Me Bayisabe Irene wunganira Ndimbati mu mategeko yagaragaje ko bimwe mu byo batumvikanaho, ari amatariki Uwihoreye yaba yararyamaniyeho n’uyu mukobwa umurega kimwe n’itariki y’amavuko.

Yagaragaje ko bemeranya ko uyu mukobwa yabyaye abana babiri ba Uwihoreye Jean Bosco. Yavuze ko ubwo Ndimbati yatangiraga kuregwa habuze amakuru nyayo y’igihe uyu mukobwa yaba yaravukiye.

Nyuma yo kubona ibimenyetso bidahagije, Ubushinjacyaha bwahise busaba Ikigo cy’Irangamuntu guhindura indangamuntu ya Kabahizi Fridaus kugira ngo bashake uburyo bafungisha Ndimbati.

Me Bayisabe yagaragaje ko kuba uyu mukobwa akimara kubyara yarahise yandikisha abana ku wundi mugabo nyamara Ndimbati aka abemera bigaragaza umutima wo kurera abana be.

Ku birebana no gusindisha umuntu yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho kuko butagaragaza uko uyu mukobwa yari yasindishijwe n’ikigero byariho.

Yavuze ko ntacyo bavuga ku bihano kuko uyu Ndimbati usabirwa imyaka 25 y’igifungo nta bimenyetso bifatika byerekana ko uwo babyaranye yari atarageza imyaka kuko n’ibyatanzwe bivuguruzanya ku matariki.

Muri uru rukiko Ndimbati yari yazanye umutangabuhamya witwa Nshimiyimana Onesphore, kugira ngo agaragaze ukuri ku birebana n’itariki ya 24 Ukuboza 2019 bivugwa ko yaryamaniyeho n’uwo mukobwa kandi we yemeza ko uwo munsi atari ari muri Kigali ariko urukiko ntirwamuhaye umwanya.

Mu kwisobanura kwe, Ndimbati yagaragaje ko bitangaje kuba Ubushinjacyaha bwirengagiza ko ibintu byose byaturutse ku kagambane.

Yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.

Ndimbati yemeza ko itariki baryamaniyeho atari 24 Ukoboza 2019 ahubwo ari ku itariki 2 Mutarama 2020 kuko ibyo ubushinjacyaha buvuga imiterere y’icyaha ntabwo ari byo kuko habayeho gushaka indoke.

Yasobanuyeho Kabahizi Fridaus yashutswe n’abantu bamubwira ko agomba guhabwa miliyoni 5frw, agakodesherezwa inzu y’ibuhumbi 300 Frw n’umukozi byose bigakorwa na Ndimbati.

Ngo Kabahizi yahise ajya kuganira n’umunyamakuru, amubwira ko afite abantu baziranye bazamufasha kumuhesha ibyo yasabaga.

Uyu munyamakuru ngo yaje guhamagara Ndimbati amumenyesha ko natamuha miliyoni 2 Frw azamushyira hanze ngo undi ara byanga.

Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera.

Ati “Natangiye gufasha wo mugore kuva akibimwira.”

Ndimbati yavuze ko hari ibirebana n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho.

Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu 2024 bivuze ko bijyanye n’amakuru y’ubushinjacyaha yaba yarakingiwe ataravuka.

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirere abana be kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.

Umuryango wa Kabihizi Fridaus wasabye indishyi biteza impaka.

Muri uru rubanza harimo abanyamategeko babiri bahagarariye umuryango wa Nsabimana Faustin (se) wa Kabahizi, basaba ko mu gihe icyaha cyaba gihamye Ndimbati yazishyura asaga miliyoni 30 Frw.

Uwunganira Ndimbati yagaragaje ko kuba umuryango wa Kabahizi usabira uyu mukobwa indishyi bikwiye gusuzumwa kuko usabirwa indishyi kuri ubu yujuje imyaka y’ubukure.

Yasabye urukiko ko aba banyamategeko baregera indishyi bakavanywe mu rubanza kuko uwo bahagarariye kuri ubu yakabaye ari Kabahizi kandi yujuje imyaka y’ubukure aho kuba ikirego cyaratanzwe n’umuryango.

Perezida w’Iburanisha yavuze ko iki kibazo ku ndishyi zisabwa Ndimbati kizasuzumwa nyuma.

Nyuma yo kumva impaka ndende ku mpande zombie, Perezida w’Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

2022-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024
APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 11 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi
IKORANABUHANGA

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru