• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 28 Jun 2016 Mu Mahanga

Umugore ucyekwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu yafatiwe mu karere ka Rubavu ku itariki 26 Kamena ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Nyiranzitonda Jacqueline, ufite imyaka 36 y’amavuko ni we ukurikiranyweho iki cyaha, akaba yarafatanywe ibiro 30 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Mu nzu ye hafatiwemo kandi matela eshatu bikekwa ko nazo zaba ari injurano.

Nyiranzitonda aracyeka kuba umwe mu bagize udutsiko tw’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abiba ibintu bitandukanye, Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikaba ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane uruhare rwe muri ibyo byaha.

Ifatwa rye ribaye nyuma y’umunsi umwe Polisi y’u Rwanda itangiye icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, urubyiruko rukaba rugize umubare munini w’ababyishoramo, ibi bikaba bisobanuye ko rugerwaho n’ingaruka zabyo kurusha abandi.

Yafashwe kandi nyuma y’umunsi umwe mu karere ka Nyamasheke habereye igikorwa cyo kwangiza ibiro 90 by’urumogi rwafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu bihe binyuranye mu mezi abiri ashize.

Intara y’Uburengerazuba ifatwa nk’imwe mu nzira inyuzwamo ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko urumogi rufatirwa mu ntara y’uburengerazuba urwinshi muri rwo rufatirwa ku muhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga na Rubavu-Musanze-Kigali; naho ibindi biyobyabwenge nka Blue Sky bikaba byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe muri Uganda; bikaba binyuzwa ku mipaka itemewe ihuza iki gihugu n’u Rwanda; cyane cyane mu karere ka Burera, ndetse hakaba hari ibiyobyabwenge bijya bifatirwa muri aka karere bijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge ryatewe n’ingamba zafashwe zirimo ibikorwa byo gufata ababyishoramo, ubukangurambaga bwo kubyirinda bukorwa mu mashuri no mu muryango nyarwanda, ibi bikiyongeraho uruhare rw’abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing) no guhanahana amakuru ku gihe.
ACP Twahirwa yakomeje agira ati:”Byumvikane neza ko iyo hagize ufatwa akwirakwiza cyangwa anywa ibiyobyabwenge haba hari umuntu wateshutse ku nshingano ze.”

Yagize kandi ati:”Iyo hagize umwana wishora mu biyobyabwenge, ujya kuba ku muhanda, cyangwa ureka ishuri; ababyeyi, abaturanyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange bajye bumva ko habayeho kutuzuza inshingano mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dushyize hamwe twagera kuri byinshi byiza birimo kurengera umwana, kubumbatira umutekano, uburezi bufite ireme, n’iterambere rirambye .”

-3073.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa

RNP

2016-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Happy 27th Wedding Anniversary

Happy 27th Wedding Anniversary

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi  witabye Imana bitunguranye

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa

Rulindo:Umugabo yiturikirijeho Gerenade ahita apfa

Ubwanditsi 17 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni
Mu Mahanga

Uganda: Yatawe muri yombi atwaye imodoka iriho ibirango by’imodoka za perezida Museveni

Ubwanditsi 25 May 2018
Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw
UBUKUNGU

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri  nyuma yo kunganya na Rayon Sports
Mu Rwanda

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Ubwanditsi 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru