• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yakanguriye abanyeshuri bagera ku 1000 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ruherereye mu murenge wa Mugombwa, muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Ibi babikanguriwe ku ya 2 Nzeri na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gisagara.

Mu butumwa yabagejejeho, IP Uwambaye yababwiye ati:”Kwishora mu biyobyabwenge ni icyaha kandi uretse n’ibyo bigira ingaruka ku buzima n’imibereho muri rusange. Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda bitewe no kubinywa ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina no kureka ishuri.”

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ko bimutera uburwayi butandukanye.

IP Uwambaye yakomeje abwira abo banyeshuri ati:”Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu n’igihugu muri rusange. Ibyo ntimwabigeraho mwishora mu biyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’ibindi. Mukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

Yagize kandi ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ububi bwabyo, kandi mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha.”

IP Uwambaye yabasabye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha ; ndetse abasobanurira akamaro kayo agira ati:”Abayagize bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha; haba mu ishuri ryabo, mu gace riherereyemo; ndetse n’iwabo mu rugo.”

-3955.jpg

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri shuri, Harerimana Aimable yagize ati:”Ubumenyi abanyeshuri bahawe buzatuma birinda ibyaha ubwabo; bityo babe abenegihugu beza.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yagiranye na bo, kandi ayizeza ko bagiye gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha.

RNP

2016-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Ubwanditsi 01 Nov 2018
IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa
UBUKUNGU

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Ubwanditsi 17 Apr 2020
Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Nov 2025
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo
Mu Rwanda

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru