• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Ubwanditsi 10 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ntirukiri urubyiruko ni abagabo n’abagore bakuze, bibumbiye mu miryango itandukanye nka Jambo asbl, nindi itandukanye bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu zitandukanye harimo gutagatifuza ababyeyi babo dore ko abagize iyo miryango bakomoka ku bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kujijisha ubutabera bagamije ubukangurambaga mu itangazamakuru aho baba bashaka gushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ubwicanyi nkuko byateguwe n’ababyeyi babo.

Muri iyi minsi biharaje kwamamaza ko ukwezi k’Ukwakira kwahariwe Jenoside bihimbira kugirango bakomeze bagaragaze ko ba Se atari abicanyi karundura mu rwego rwo kugoreka amateka. Twagiye tubagezaho isano iri hagati yabari inyuma yicyo gikorwa, nka Denise Zaneza wakajije umurego nyuma yaho, Se umubyara Marcel Sebatware inkiko z’Ububiligi zishikirijwe dosiye ye ngo aburanishwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi ni bagenzi be bo muri Jambo nka Kayumba Placide, mwene Ntawukuliryayo wari Su perefe wa Gisagara wakatiwe imyaka 25 n’urukiko rw’Arusha n’abandi. Tugarutse ku ibyabaye mu ukwezi k’Ukwakira, nyuma yaho ingabo za FPR Inkotanyi zigabye igitero kuko leta za Kayibanda na Habyarimana zari zarabwiye impunzi ko u Rwanda ari ikirahuri cyuzuye amazi, umugambi wa Jenoside wahise utangira kujya mu bikorwa bidatinze.

Duhereye ku ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990, ingabo za Habyarimana zaraye zirasa nijoro mu mugi wa Kigali kugirango mu gitondo bafate icyitwa umututsi cyose uzi gusoma no kwandika yaba umugabo cyangwa umugore, Bose barafashwe barundanywa muri Stade ya Nyamirambo aho ku munsi wa mbere abagera ku ibihumbi 50 bashyizwe hamwe muri Stade bamara iminsi itatu batarya batanywa, babona igikoma nyuma y’iminsi itatu bakiyambura inkweto akaba arizo bakinywesha. Ibi byabaye isi yose irebera akaba ari n’imiryango mpuzamahanga yatumye babona nicyo gikoma. Nyuma yaho bamwe bararekuwe ariko abize cyane bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali na Ruhengeli.

Hagati ya tariki 7-10 Ukwakira, mucyahoze ari Komini Murambi Perefegitura ya Byumba, hafashwe abasore barenga 50 b’Abatutsi boherezwa mu kigo cya gisirikari I Byumba batwikwa ari bazima.

Ubwicanyi bw’abagogwe muri Kibilira n’andi makomini ya Gisenyi na Ruhengeli

Ukwezi kwa cumi 1990 nandi mezi yakurikiye bwaranzwe n’ubwicanyi bw’Abagogwe mu gice cy’amajyarugu y’igihugu aho inzego za leta n’izumutekano zabigizemo uruhare runini. Raporo y’Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika (OUA) yahindutse Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) yemeje ko ubwicanyi bw’Abagogwe bwagizwemo uruhare na Perezida Habyarimana ubwe ndetse n’abamwungirije bakomoka muri icyo gice.

Mbere y’ubwicanyi habaye inama zitandukanye zibutegura aho abasirikari n’inzego za Komini zashishikarije abaturage b’abahutu kwikiza umwanzi ariwe mututsi. Kugirango bakurure umujinya w’abo baturage, abayobozi batangaje ko Col Uwihoreye na Col Serubuga bishwe n’Abatutsi, bwari ubutumwa bw’icengezamatwara bashaka kwerekana ko Abatutsi bishe abasirikari bakuru b’igihugu bazica n’abaturage basanzwe bityo ari byiza Kubica mbere.

Kugeza tariki ya 13 Ukwakira 1990, Abatutsi bagera kuri 348 barishwe ndetse inzu zisaga 550 ziratwikwa nkuko byemejwe na raporo yari ihuriwewo n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye hamwe n’Afurika yunze Ubumwe (International Commission of Investigation on Human Rights Violations in Rwanda.) Abagera kuri 2,385 bahungiye kuri Paruwasi ya Muhororo. Nkuko tubikesha raporo y’Imiryango Mpuzamahanga, abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Kibilira nandi makomini ya Gisenyi ni Burugumesitiri Jean Baptiste Nteziryayo, Pierre Tegera wari Umukuru w’Umushinga PNAP mu Ruhengeli, Thomas Ushizimpumu wakoraga kuri Komini Kibilira na Innocent Teganya wari umukuru wa MRND muri Kibilira.

Ubwicanyi bwo muri Kibilira ndetse nandi makomini agera kuri 12 yari agize Perefegitura ya Gisenyi bwarakomeje ndetse bufata n’intera mu yandi makomini yari agize Ruhengeli nka Mukingo, Nkuli na Kinigi, Ibi byose abana b’abicanyi barabizi neza, kandi uruhare rw’ababyeyi babo bararuzi, bityo gushakisha ubwicanyi butabayeho ntabwo bizatagatifuza ababyeyi babo. Nibicare hamwe bagire umutima utandukanye n’uwababyeyi babo naho ubundi bariha umurage mubi.

2020-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Ubwanditsi 13 Jan 2025
Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2021
Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Ubwanditsi 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida
Amakuru

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ubwanditsi 01 Sep 2022
Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Ubwanditsi 09 May 2018
AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo
INKURU NYAMUKURU

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Ubwanditsi 30 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru