• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Uganda: Impamvu Lt Gen Tumukunde wanga u Rwanda urunuka yambuwe abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 25 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde wigeze kuba Minisitiri w’umutekano wa Uganda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, yambuwe abasirikare bamurindaga ku mpamvu zitaratangazwa.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 61, yambuwe abarinzi be 10. Abantu ba hafi y’uyu muryango bavuga ko ‘itegeko ryo gukura abarinzi ku nyubako za Gen Tumukunde i Kololo, ryakiriwe n’umuryango we mu mpera z’icyumweru gishize’.

Ibi byatumye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere abarinzi ba Gen Tumukunde bafata ibyabo babishyira mu ikamyo basubira ku cyicaro cya gisirikare i Bombo.

Umuvugizi w’igisirikare Brig. Richard Karemire, yavuze ko akirimo gusuzuma ayo makuru.

Kwambura abarinzi Gen Tumukunde bifitanye isano n’ibivugwa ko yaba ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda agahangana na Museveni mu 2021. Umwaka ushize yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Kampala ariko ngo sizo nzozi ze.

Gen Tumukunde ni uwo mu muryango w’umugore wa Museveni. Mu 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, izi nshingano azikurwaho muri Werurwe 2018, ari nabwo Gen Kale Kayihura yakurwaga ku buyobozi bwa Polisi.

Azwiho kuba afatanyije na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI), barakoreye iyicarubozo abanyarwanda by’umwihariko René Rutagungira. Kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa bashimuse undi munyarwanda  Fidèle Gatsinzi,  uyu mugabo wamaze igihe agenda mu igare kubera iyicarubozo yakorewe n’inzego z’ubutasi za uGanda, ubwo yajyaga muri Uganda gusura umuhungu we wiga yo, yigenzaga nta kibazo afite. Yagiye yitwaye mu imodoka ye bwite, afatwa bukeye bwaho afungwa 12 atazi aho ari, akorerwa iyicarubozo nta n’umuntu n’umwe yemerewe kuvugisha kuko yari apfutse mu maso.

Mu buhamya bwe avuga ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba.

Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetetsi bw’u Rwanda, RNC.

Gatsinzi amaze kubwirwa ko Rugema amushaka, ngo hirya gato haje abandi bantu bambaye imyenda y’abasirikare bamushyira mu modoka, uwo Rugema Kayumba na we ahita aza aramubwira ngo “mwebwe muraza kumara abantu, mwarashe Kayumba isasu rimuhera mu nda, murasa Karegeya ndamutwara, none wowe urashaka na Murengezi. Ndamubwira nti ibyo simbizi.”

Avuga ko bahise bamwambura telefone, bamutwara mu modoka ya Rugema, bamugeza ku biro bya CMI mu gace ka Kireka. Gatsinzi avuga ko yafungiwe aho, amara icyumweru kirenga apfutse ibitambaro mu maso, nta n’amasegonda atanu barakimukuramo.

Iri yicarubozo  kandi nk’iri niryo ryakorewe Rutagungira kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura,  gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma ya Uganda ku kibazo cy’u Rwanda.

(Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde

Gen Tumukunde ni umwe mu bari ku isonga ry’ibinyoma bya Uganda biharabika u Rwanda, ko “Gen Kale Kayihura yakoreraga u Rwanda”, ko ngo “u Rwanda rwavogeraga ubusugire bwa Uganda” nyamara nta bimenyetso na bimwe atanga.

Azwi kandi nk’umuntu w’umwiyemezi kurusha ikindi cyose. Ubwo yari Minisitiri, umunsi umwe mu ntangiriro za 2018 yagiye ku kigo cya gisirikare cya Makindye ajyanywe no gukubita no gutoteza umunyarwanda Rutagungira.

2020-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2017
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 28 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ubwanditsi 12 Jan 2020
‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame
Mu Rwanda

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru