• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umudipolomate w’u Burundi na RNC bashyizwe mu majwi mu rupfu rwa Louis Baziga

Umudipolomate w’u Burundi na RNC bashyizwe mu majwi mu rupfu rwa Louis Baziga

Ubwanditsi 29 Aug 2019 ITOHOZA

Nyuma y’iminsi itatu Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe, hatangiye gushyirwa mu majwi abantu baba bari inyuma y’uwo mugambi, gusa icyateye inkeke ni uko hagaragaramo Umudipolomate w’Umurundi.

Baziga yarashwe ari mu modoka ye ya Toyota a Land Cruiser Prado yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Abantu batandatu bari gushyirwa mu majwi nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo n’ubundi wari waragezwe amajanja inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.

Umwe mu bashyirwa mu majwi ni Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kwica Baziga afatanyije n’abandi barimo Revocat Karemangingo wahoze ari Umusirikare mu ngabo za Habyarimana usigaye akorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Urutonde rw’abakekwaho uru rupfu ririmo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije, bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba ari murumuna wa Safari Stanley wabaye Umusenateri ubu akaba ari mu buhungiro. Uyu Ndagijimana nawe akora ubucuruzi.

KT Press dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu bandi bari gushyirwa mu majwi harimo Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR akaba ari umucuruzi, aho we na Ndagijimana na Karemangingo bari bafitanye amakimbirane na Baziga biturutse ku rusengero bashinze.

Uwatanze amakuru yavuze ko hari amajwi ya Tuganeyezu yo mu 2016 atanga amabwiriza ku bagizi ba nabi kugira ngo bice Baziga ubwo bageragezaga uyu mugambi bwa mbere.

Ati “Tuganeyezu niwe uri ku isonga. Uko ari batatu bari bafitanye ikibazo na Baziga. Abandi bakekwa ni Alphonse Rugira uzwi nka Monaco nawe wahoze mu ngabo za FAR na Eric-Thierry Gahomera ureberera inyungu z’u Burundi muri Mozambique.”

Tariki ya 25 Werurwe 2016, Baziga yabwiye itangazamakuru ko “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira undi aherako ahunga amara igihe yihishe.

Muri Nzeri Diomède Tuganeyezu, Benjamin Ndagijimana, Revocat Karemangingo, bashyikirijwe urukiko bashinjwa uwo mugambi. Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.

Rugira Alphonse uri muri batandatu bakekwa ni murumuna wa Col Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside wari ukuriye ibikorwa bya Gisirikare mu yari Perefegitura ya Gisenyi. Nsengiyumva yahanishijwe igihano cy’igifungo 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Amakuru avuga ko Gahomera yakunze kugaragara mu bikorwa bigamije gutanya abanyarwanda baba muri Mozambique, ku buryo yaremye igice kirwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Abandi bakekwa barimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert ndetse na mukuru we witwa Alexis. Batuye muri Mozambique, biyongeraho Umupasiteri witwa John Hakizimana nawe bivugwa ko akorana na RNC.

Iri tsinda ngo ryakunze kugirana ibibazo na Baziga kuva mu 2014 na mbere yaho, aho umutangabuhamya yavuze ko byaturutse ku kuba Baziga yararetse ubuhunzi yari afite bwa Mozambique agatangira kuyoboka ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda bituma afatwa nk’umwanzi w’iri tsinda rirwanya u Rwanda.

Umutangabuhamya yagize ati “John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bakunze kugaragara mu bikorwa bigamije kwivugana Baziga bafatanyije na Revocat Karemangingo na Benjamin Ndagijimana. Kuva mu 2016 bacuze uwo mugambi, gusa umwe mu bagizi ba nabi yigeze kuburira Baziga.”

Kuba mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga hashyirwa mu majwi n’Umudipolomate w’Umurundi, ni ikintu cyateye inkenke abanyarwanda baba muri Mozambique.

Mu 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Theogene Turatsinze

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda abarenga 1500. Abenshi muri aba bakora ibikorwa by’ubucuruzi dore ko bahafite amaguriro acuruza ibyo kurya (alimentations) n’ibindi.

Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).

2019-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Abatemera yuko FDRL igiye ni abashinyaguzi

Ubwanditsi 06 Jun 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Kanakuze Jeanne
    August 29, 20194:58 pm -

    Nyamara abavugwa nyabo kandi cyane ntimubavuze!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch
POLITIKI

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch

Ubwanditsi 06 Mar 2018
DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet
ITOHOZA

DRC: Leta yahagaritse ikoreshwa rya internet

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru