• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ibaruwa Rushyashya yashoboye kubonera kopi, yashyizweho umukono na Gasana Alice, mushiki wa Gasana Eugène Richard, uyu mubyeyi akaba ari nawe mukuru mu muryango wabo, ugizwe n’abana 4. Mu mvugo igaragaramo agahinda gakomeye, Madamu Gasana Alice avuga ko imyitwarire ya musaza we itandukanye n’uburere yahawe mu muryango, ngo ikaba yarashenguye umutima abo bavukana, inatera isoni umuryango wose. Gasana Alice avuga ko urebye uburyo Gasana Richard yakuze, n’icyizere uRwanda rutahwemye kumugirira, byagombye kumuha indangagaciro zo gukunda Igihugu cye, aho kwirirwa acyandagaza mu batagikunda.

Uyu mubyeyi ati:” Tumaze imyaka 4 twumva ibibi bikorwa na musaza wanjye Gasana Eugène Rishard, n’ibyo agiramo uruhare, bikatubabaza cyane. Mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko umuryango wacu witandukanyije nabyo, mu mvugo no mu ngiro….Gasana Eugène mwana wa mama, kuva mu bwana bwawe waranyubahaga. N’ubu ndagushishikariza kureka ibibi uvugwamo, ugasaba imbabazi uRwanda n’Abanyarwanda. Niba kandi utaratera intambwe ngo uzisabe, njye ndazigusabiye kuko dusangiye amaraso”.

Gasana Eugène Richard yakoze imirimo ikomeye mu Rwanda, harimo no kuruhagararira mu Muryango w’Abibumbye mu gihe cy’imyaka hafi 5 ,uhereye muw’2012 . Nk’uko bisanzwe bigenda ku bahagarariye ibihugu byabo mu mahanga iyo bahinduriwe imirimo, Gasana Eugène Richard nawe yarahamagajwe, ariko yanga kugaruka mu Rwanda, ahubwo aboneza muri wa mutwe w’iterabwoba, RNC, anaba umwe mu bahuzabikorwa b’ibigarasha. Yagaragaye kenshi mu nama zitegura kugirira nabi uRwanda, nk’iyamuhuje na Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni muri Werurwe 2019, hakusanywa inkuga ya RNC.

Muri iyi minsi kandi haravugwa urubanza Gasana Eugène Richard aregwamo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa wakoze nk’uwimenyereza akazi muri Ambasade y’uRwanda Gasana yakoreyemo amanyanga atabarika. Biranavugwa ko uru rukozasoni (yagize umwuga kuko ari ingeso asazanye), rwamuteranyije bikomeye n’umugore we”TETELI”, uretse ko uyu nawe atoroshye mu gucuruza umubiri n’amagambo, ubu akaba ari ikigarasha-gore gikuru.

Ibya “Teteli” watatiye igihango cy’umuryango we watsembwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,i Nyamirambo ya Kigali, tuzabigarukaho ubutaha.

2020-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi  rwabohoye u Rwanda

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2018
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Ubwanditsi 19 Apr 2023
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Ubwanditsi 06 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bomboli-Bomboli mu ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda
Mu Rwanda

Bomboli-Bomboli mu ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi
Mu Mahanga

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe
HIRYA NO HINO

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru