• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Ubwanditsi 03 Jun 2018 ITOHOZA

Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Abby Kitagenda yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 28 Gicurasi 2018, ahaswe ikiboko n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, avuga iby’amabwiriza bahabwaga na SSP Nixon Karuhanga , ubu ufunzwe ashinjwa gushimuta Joel Mutabazi.

Nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Abby Kitagenda yatangaje ko SSP Nixon Karuhanga ariwe wabahaga amabwiriza yo kwica no gushimuta ababaga bashaka kubangamira gahunda ze.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uyu mupolisi yavuze n’akari imurori ubwo yahatwaga ikiboko, mu rwego rwo kwanga ko akomeza gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, ahitamo kumena amabanga, avuga ko ibyo bakoraga byose byabaga ari ku mabwiriza bahawe na SSP Nixon Karuhanga Agasirwe.

Yagize ati “icyo mugomba kumenya ni uko nakoze ibyo nakoze byose ku mabwiriza nahabwaga aturutse ku bankuriye, nizeye ko mwumva neza icyo nshatse kuvuga ‘amabwiriza aturutse ibukuru”.

Yakomeje avuga ko abo bicaga, ibyo bibaga ndetse n’abo bashimutaga barimo na Joel  Mutabazi,… ngo byakorwaga ku bw’amabwiriza yabaga avuye ibukuru.

Abby Kitagenda avuga ko ari we wahagaritse imodoka yari itwaye AIGP Kaweesi, imaze guhagarara abicanyi bahera ko barasa Kaweesi n’abo bari kumwe.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe n’uyu mupolisi, mu byaha SSP Nixon Karuhanga yashinjwaga, bishobora kwiyongeraho icyo kwica AIGP Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda.

SSP Nixon Karuhanga n’abandi bofisiye, hamwe n’umunyarwanda Rene Rutagungira, bafunzwe bakurikiranyweho gushimuta Lt. Joel Mutabazi wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, ngo bakamushyikiriza u Rwanda mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda, igifungo cya burundu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa Polisi, CP Theos Badege yahakanye ibivugwa ko Lt Joel Mutabazi yashimuswe agashyikirizwa u Rwanda. Avuga ko rwamuhawe hakurikijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha.

 

2018-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ubwanditsi 04 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Peres
    June 3, 20185:20 pm -

    Ko numva mubivugana ubwoba da!!!? Ko mbona mubyandikana ubwoba ? Bite? Rushyashya? Harimo iki muri iyi dosiye ya Mutabazi na Kaweesi?
    Kawesi yari umugabo yicwa n imbwa…Mutabazi ..we ntacyo mvuze ..kuba agi humeka ni igitangaza. Mukomeze Mutugezeho ayo makuru. Harakurikiraho na Kayihura, na …ba …ntuzaaaaa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA
Amakuru

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi
ITOHOZA

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame
POLITIKI

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru