• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016 ITOHOZA

Perezida Kagame yageneye Capt Mbaye igihembo cyiswe “Umurinzi”, kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi, maze cyakirwa n’umugore n’abana be.

Ku wa 31 Gicurasi 1994, ni bwo Capitaine Mbaye Diagne wari muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk’indorerezi y’amasezerano ya Arusha, yishwe agerageza gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotelle Milles Collines.

Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, Cpt Mbaye yavukiye muri Senegal mu Mujyi wa Dakar mu mwaka wa 1958.

Ubwo yarangizaga kaminuza, yahise yinjira mu gisirikari nk’umwofisiye, maze mu mwaka wa 1993 yoherezwa muri UNAMIR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Ubwo yageraga i Kigali, yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Bidatinze ku wa 7 Mata jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu Rwanda, maze Capt Mbaye atangira kugaragaza ubumuntu n’ubutwari bwari bumurimo.

Perezida Habyarimana akimara kwicwa, uwari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agatha n’umugabo we bishwe n’abasirikari barindaga perezida, ndetse n’Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda baricwa.

Bukeye bwaho ni bwo Capt Mbaye yumvise amakuru ko Uwilingiyimana yishwe, abyumvana abatutsi bari batangiye guhungira muri Milles Collines.

Capt Mbaye utari ufite intwaro kimwe n’izindi ndorerezi zose, yagiye guperereza ku rupfu rwa Minisitiri w’intebe, maze ahura n’abana be batanu bihishe mu nzu za UNDP.

Romeo Dallaire wari ukuriye UNAMIR na we washakaga kumenya byinshi ku rupfu rwa Agatha Uwilingiyimana, yaje gusanga Capt Mbaye n’abana mu nzu za UNDP, maze abasaba gutegereza itsinda rifite intwaro ngo abe ari ryo ribavana aho, ariko ntibaza.

Mbaye yafashe icyemezo cyo kubahavana mu modoka ye inyuma, abatwikirije shitingi, abajyana muri Milles Collines, barokoka batyo.

N’ubwo hari amabwiriza ya Loni abuza indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk’umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe

N’ubwo yari yarenze ku mabwiriza ariko, byaragaragaraga ko ibyo yakoraga byari ugufasha ikiremwamuntu n’ubutabazi.

Abarokokeye muri Milles Collines, batanga ubuhamya bw’ukuntu Captaine Mbaye yagize uruhare mu kurokoka kwabo.

Capt Mbaye yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n’abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n’Interahamwe ndetse n’impano yo gusetsa maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Ngo yafashije amagana y’abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.

Abarokowe na Capitaine Mbaye babarirwa muri 600, kugeza ubwo yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Ku myaka 36, Capitaine Mbaye yatabarutse asize abana babiri bato n’umugore.

Mu mwaka wa 2014 nyuma y’imyaka 20 Capitaine Mbaye apfuye, akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mudali unagamije kuzirikana umurava udasanzwe w’abasirikare, abapolisi, abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byawo bagaragaje umurava n’ubwitange bakemera kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bice birimo ibibazo bikomeye bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima.

-2823.jpg

Capitaine Mbaye Diagne warokoye ubuzima bwa benshi muri jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/interineti)

2016-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubwanditsi 05 Jan 2017
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Ubwanditsi 29 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba
Mu Mahanga

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge  yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo
ITOHOZA

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 13 Nov 2016
RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo
ITOHOZA

RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru