• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Ubwanditsi 15 May 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe yakwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka, iyo manda y’imyaka irindwi ishobora kuba ariyo ya nyuma ayoboye u Rwanda nubwo Itegeko Nshinga rizaba riteganya ko ashobora gukomeza kwiyamamaza.

Mu ijambo rye riha Abanyarwanda ikaze mu mwaka mushya wa 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabemereye ko nk’uko babimusabye mu mvugo no mu ngiro ko yazakomeza kubayobora na nyuma ya 2017, ‘ko adashobora kubyanga’.

Icyo gihe yagize ati “Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe niba iyi manda y’imyaka irindwi yazaba ari iya nyuma mu gihe yatorwa, asubiza agira ati “Niko mbitekereza, yego. Kandi nshobora kuzabisobanura neza vuba aha, ningera mu gihe cyo kwiyamamaza. Ku ruhande rumwe hari amasezerano nagiranye n’Umuryango FPR n’Abanyarwanda ku rundi ruhande. Bashatse, binyuze muri referendumu yahinduye Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2015, ko nkomeza inshingano zanjye, ibintu nabemereye. Ariko igihe kirageze cyo kubabwira ko batekereza uko byamera na nyuma yanjye.”

Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”

Riteganya ko Perezida Kagame nk’uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Rikomeza rigira riti “Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’indi myaka irindwi.

Perezida Kagame yavuze ko atizeza abanyarwanda ibitangaza

Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame uko afata kuba amatora yo kuwa 4 Kanama 2017, nta muntu ushidikanya ko ariwe uzongera kwegukana intsinzi, amusubiza ko ko kuri we icyo atari ikintu kibi, kuko igihugu gifite amateka yihariye n’uburyo cyimakaje demokarasi ishingiye ku matora.

Umukuru w’Igihugu yanabajijwe icyo atekereza ku kuba nta bakandida benshi bahari bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, asubiza ko nta mpungenge biteye.

Ati “Twagize igihe cyo guhangana n’ibibazo bikomeye kurusha iki. Kuki mwifuza ko uguhangana mu matora byatubera ikibazo? Ni cyo kibazo cyoroshye kurusha ibindi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba Abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.


Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abavuga ko bigoye kumusimbura bafite impamvu babivuga, gusa ko nta shingiro ryabyo. Ati “Abavuga ibyo bafite ibindi bashingiraho, ku mpamvu za politiki. Iyo mvugo nta kintu ishingiyeho. »

Perezida Kagame kandi yabajijwe impamvu hari abumva ko ibintu byose mu gihugu ari we byubakiyeho, ndetse abaturage bakavuga ko naba atagihari bizasaba kubaka bundi bushya.

-6582.jpg

Ibyo bigaruka cyane ku mvugo z’abaturage bamwe mbere gato y’uko Inteko Ishinga Amategeko yakira ubusabe bwabo bujyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame abe yakwemererwa kuyobora u Rwanda indi manda.

Ati “Ibintu si uko bikorwa. Icy’ingenzi ni uko twubatse uburyo buhamye kandi butazahungabana, Kagame yaba agihari cyangwa se adahari. Ibisekuru bishya by’Abanyarwanda byubatse imitekerereze itandukanye kandi bize n’amasomo menshi. Impungenge zanyu zari kugira ishingiro iyo Abanyarwanda baba ntacyo biyungura, bahora ahantu hamwe.”

Yakomeje agira ati “Ariko ibintu si uko biteye. Urebye nk’ubukungu bwacu, inzego zacu n’ubumenyi dufite, igihugu cyacu gitera imbere kandi mu buryo buzana impinduka. Nubwo Abanyarwanda bifuje ko nakomeza iyo miyoborere mu gihe runaka, izo mpinduka ntabwo zizarangirana n’ukugenda kwanjye. Ibyo ndabihamya.”

Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umubano w’u Rwanda na Israel ndetse n’u Burundi n’ibindi.

-198.png

Perezida Kagame yaciye amarenga ko yongeye gutorwa ishobora kuba manda ye ya nyuma

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2018
Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”
Amakuru

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga
POLITIKI

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru