• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye!

Ubwanditsi 11 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuva ejo kuwa gatatu tariki 10 Kanama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, rwanateye kwibaza niba bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw’isi bazi ko igihe cy’ubukoloni cyarangiye.

Mbere y’uko Antony Blinken atangira uruzinduko rwe muri Afrika, ibiro bye byaratinyutse bitangaza ko  mu bimugenza harimo gufunguza Paul Rusesabagina “ufunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”!  Yewe ndetse abo mu muryango wa Rusesabagina n’abandi bamushyigikiye, bikomanze ku gatuza, bizeye ko Bwana Blinken azategeka u Rwanda kumurekura, ndetse ahari bagatahana mu ndege imwe. Bakamye ikimasa rero, kuko u Rwanda rwongeye kwerekana ko rudafata ibyemezo kubera igitutu cy’uwo ariwe wese. 

Ikibazo cya Rusesabagina rero nk’uko byari byitezwe, ni imwe mu ngingo Bwana Blinken yaganiriyeho n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yatangaje ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira Bwana Blinken ko Rusesabagina yahawe uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko, urukiko rubifitiye ububasha rukamuhana rukurikije ibyaha bimuhama. Kuba rero yafungurwa atarangije igihano kubera igitutu cy’amahanga, bikaba bidashoboka.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba Rusesabagina yaragizwe igihangange, bamwitirira ibikorwa by’indashyikirwa Abanyarwanda batanazi, bitamuha ubudahangarwa ku buryo yishora mu bikorwa by’iterabwoba ntabiryozwe. Kuba afite impapuro zimwemerera gutura muri Amerika, ntibimuha gusumba amategeko.

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ndetse agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, umuryango we n’abandi batifuriza ineza uRwanda bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ngo amahanga ategeke uRwanda kumufungura. Byageze n’aho bamwe mu basenateri b’Amerika, nka  Bob Mendez, asabira uRwanda ibihano niba rutarekuye Rusesabagina. Amakuru avuga ko uyu Bob Mendez yaba yarahawe agatubutse, dore ko anasanzwe avugwa mu bikorwa bya ruswa. Byose bibaye imfabusa ariko, kuko uRwanda rukomeje guhagaraga ku busugire bwarwo nk’igihugu cyigenga.

Ibikorwa bya Rusesabagina na FLN ye, byahitanye abantu 9, abandi bakahavana ubumuga, ibyabo bikangizwa, nibyo bimufunze, akazamara muri gereza imyaka 25. Abavuza induru rero ngo narekurwe bamenye ko n’amaraso y’Abanyarwanda afite agacironk’ay’Abanyamerika.

Buri gihugu kandi  gifite uko gifata”Bin Laden “wacyo.  Bin Laden w’Amerika yahisemo kumwica atanaburanye. Bin Laden w’uRwanda, Paul Rusesabagina, rwahisemo kumuha ubutabera, bumuhana hakurikijwe amategeko. 

2022-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Ubwanditsi 14 May 2018
‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Mu Mahanga

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi
ITOHOZA

Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Aug 2016
‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba
INKURU NYAMUKURU

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Ubwanditsi 23 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru