• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo

Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo

Ubwanditsi 29 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho inkuru ivuga kuri Rwalinda Pierre Celestin uterwa ipfunwe no gushaka mu muryango w’interahamwe bityo akumva ko kuba yari hanze y’igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yiyumva nk’umuvugizi wabo mu guhakana ibyaha umuryango we wakoze ndetse nabo bahuriye mu mutwe wa FDU Inkingi uhuje abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana nkawe.

Kuri uyu munsi Rwalinda yateye indi ntambwe maze aba uwa mbere watangaje ku mugaragaro igitabo cyanditswe na ruharwa Kambanda Jean wari Minisitiri w’intebe wa Leta yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntawahamya ko icyo gitabo cyanditswe ku bufatanye nabo kuko kuba umuntu ari muri Gereza bitamworohera kucyandika. Muri make ni igitabo cya Kamabanda Jean na FDU Inkingi.

Tugarutse kuri Kambanda Jean, yavutse tariki ya 19 Ukwakira 1955, mucyahoze ari Komini ya Gishamvu, Perefegitura ya Butare ; yabaye Minisitiri w’Intebe tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 17 Nyakanga ubwo guverinoma y’abicanyi yatsindwaga ku mugaragaro ikerekeza mu gihugu cya Kongo cyitwaga Zayire icyo gihe.
Jean Kambanda nk’umukuru wa Guverinoma yemeye ibyaha byose yarerwaga uko ari bitandatu aribyo, icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo gukangurira abantu umugambi wa Jenoside, ibyaha byo kurimbura inyoko muntu n’ibindi.

FDU Inkingi nk’iteraniro ry’abakoze Jenoside ndetse n’abayihakana, biragaragara ko bakiranye na yombi igitabo cyanditswe na MInisitiri w’Intebe umwe rukumbi ku isi wemeye ko Leta yari ayoboye yateguye Jenoside. Nta nundi uzabaho. Kuri FDU Inkingi, igitabo cya Kambanda gihakana ibyo yemeye kigahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni intwaro ikomeye mu rugendo rwabo rwo guhakana Jenoside.

Mu nyandiko zashyizwe hanze muri iyi minsi ziri mu bubiko bwa CNLG, zigaragaza ko ukwezi kwa Kamena 1994, Jenoside yari igeze ku musozo, igice cy’iburasirazuba n’amajyepfo kiri mu maboko ya FPR Inkotanyi, aho ingabo z’abicanyi zari ziyoboye habaye ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko Jenoside itigeze iba, bagasenya amazu burundu hagahingwa urutoke, n’inzira zajyaga muri izo ngo z’Abatutsi zigasibanganwa burundu.

Mu nyandikomvugo y’inama yabereye muri Segiteri ya Rusiza, Komini Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, igaragaza ko abayobozi ba Leta y’abatabazi bari bamaze kumenya ko Jenoside barimo bakora bazayibazwa. Twibutse ko ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu tariki ya 25 Gicurasi ryatoye umwanzuro wo gukora iperereza ku byaha bya Jenoside yariho ikorwa mu Rwanda. Mu myanzuro yashyikirijwe abayobozi b’inzego zibanze bagomba gushyikiriza abaturage, harimo ko Ibirango byose bigaragaza aho Abatutsi bari batuye nka Fondation y’inzu, uruzitiro n’ibindi bigomba gusenywa burundu hagahingwa urutoki n’ibindi.

  • Nihagira ubaza aho Abatutsi bari batuye bari, bagombaga kuvuga ko berekeje mu bihugu bituranye naho akarere kari kari, urugero rwa Mutura bagombaga kuvuga ko bagiye muri Zayire amasambu akaba afitwe na Komini.
  • Kumenya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Nyumbakumi bakabwira abaturage ko hagize uza kubabaza ibyabaye, bagomba kuvuga ko ari imvururu zatewe na FPR Inkotanyi

Mu byigishijwe na Leta yakoraga Jenoside ubu birigishwa na FDU Inkingi ndetse na FDR kuko ari ibisigazwa bya MRND na CDR. Abicanyi nka Ndereyehe Charles wakoze ubwicanyi muri ISAR Rubona ndetse na Nyabusore Jean Baptiste wakoze ubwicanyi ahari muri Komini ya Mukingo ayoboye ISAE Busogo ndets n’abandi.

Tubibutse ko uwari umukuru w’ishyaka rya FDU Inkingi, Ingabire Victoire, yatahaga mu Rwanda, uwo yabonye ari muzima ari Joseph Ntawangundi wakoze ubwicanyi ku ishuri ryahitwa EAV Gitwe. Nyuma Joseph Ntawangundi nawe yemeye uruhare rwe muri Jenoside ubu arafunze nyuma yo gukatirwa imyaka 17.

Biragaraga ko FDU Inkingi binyuze mu bayobozi bayo nka Pierre Celestin Rwalinda, bahuje umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bityo igitabo cya Yohani Kambanda kikaba kije nk’inyunganizi kuko biragaragara ko nta masomero y’ibitabo kirimo ahubwo kiri mu maboko yabo.

2020-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Ubwanditsi 31 Jul 2024
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Ubwanditsi 21 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC
ITOHOZA

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania
Amakuru

Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Ubwanditsi 25 Feb 2022
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro
Amakuru

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru