• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15
Perezida Bongo, Yayi Boni na Nkurunziza ubwo bitabiraga irahira rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2010 ndetse n'indege ya RDF izimya umuriro watwikaga isoko rya Bujumbura muri 2013

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Manda ya gatatu ya Perezida w’u Burundi  Pierre Nkurunziza  yamennye amaraso menshi aho abarenga 1500 bishwe abandi ibihumbi 150 bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, ndetse abarenga 800 bakaburirwa irengero; abakozweho n’amahano ya Nkurunziza bakaba bararegeye Ubutabera Mpuzamahanga.

Iyo mdanda ya gatatu ya Nkurunzizaizagera iri ku musozo wayo umwaka utaha kandi Nkurunziza yavuzeko atazongera kwiyamamaza niba ibyo avuga aribyo.  Hashize imyaka igera kuri ine,  Nkurunziza ndetse na CNDD FDD badahwema guhunga inshingano zabo nk’ubuyobozi ahubwo birirwa bashaka kwerekana ko ibibazo byose bafite babiterwa n’abandi naho bo ubwabo ari abatagatifu. Iki nicyo kibazo gikomereye cyane ubuyobozi mu Burundi, kubera guhunga inshingano.

Kuva mu mwaka wa 2015, Abarundi bahaguruka bakamagana ubutegetsi bubi bwa Perezida Nkurunziza kugeza naho bamwe mu basirikari bagerageje gukora Coup d’Etat bikanga, Nkurunziza yakomeje kwitwaza amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga aho ibihugu nk’u Bubiligi, U Bufaransa, Koreya n’u Rwanda byagiye bishyirwa mu majwi na Nkurunziza adasize inyuma UN na AU.

Ibi ariko ntibyanyuze Nkurunziza kuko ubu icyo agendereye mu mpera za 2019, ni ukwigisha u Burundi n’abarundi ko u Rwanda ari umwanzi,  kuva kera ko abarundi bakwiriye kurugendera kure aho bemeje kumugaragaro ko u Rwanda ari umuturanyi mubi. Nyamara mu myaka itanu ishize u Burundi nibwo bwabaniye nabi u Rwanda rwiyegereza abarwanya u Rwanda aho bakiriye umubare munini wa FDLR babinjiza mu gisirikari ndetse iyo Uganda n’u Burundi badafasha Kayumba Nyamwasa, ntabwo yari kubasha kugeza ingabo ze mu burasirazuba bwa Kongo.

Ibi byagaragajwe na raporo ya UN ko abarwanyi bavaga muri Uganda nahandi bakoherezwa  mu Burundi ndetse bishimangirwa na Maj (rtd) Mudhatiru wari uyoboye ingabo za Kayumba agafatwa akoherezwa mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2018, Perezida Nkurunziza yahaye inzira ingabo za FLN z’impuzamashyirahamwe MRCD ihuriwe na Rusesabagina, Twagiramungu na Callixte Nsabimana nawe wafashwe akoherezwa I Kigali aho bagabye ibitero bibiri kimwe mu murenge wa Nyabimata ikindi mu muremge wa Kitabi. Tariki ya 1 Ukwakira 2018, FLN yateye Nyabimata yica abantu babiri abandi barakomereka, ndetse na Nyamagabe, Cyitabi aho abantu babiri bapfuye abandi umunani bagakomereka.

Ubushake bw’u Rwanda mu gutsura umubano n’u Burundi

Mu mwaka wa 2006, Perezida Nkurunziza yaje mu ruzinduko rw’akazi I Kigali ndetse yerekana n’impano ye y’umupira w’amaguru ubwo ikipe iye Halleluya FC yakinaga ni y’abayobozi b’u Rwanda izwi nka Vision 2020. Icyo gihe Perezida Kagame yari umutoza wa Vision2020 FC; nyuma yaho Perezida Kagame n’itsinda rinini bagize uruzinduko rukomeye I Bujumbura rugaragaza ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.  Hagaragaye kandi ibikorwa bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rwatanze ubufasha mu kuzimya isoko rya Bujumbura ubwo ryafatwaga n’inkongi y’umuriro, ukaba wari gutwika no munkengero z’isoko;  indege ya RDF yarahagobotse izimya umuriro.

Ubwo umwaka wa 2015 wageraga, manda ya Nkurunziza y’imyaka 10 nkuko biteganywa n’amasezerano y’Arusha yageraga ku musozo, nibwo CNDD FDD yabuze uko ibyifatamo, bityo bakurura igihe banga kuvuga uzasimbura Nkurunziza maze tariki ya 25 Mata 2015, CNDD FDD yemezako Nkurunziza akomeza kuko manda ya mbere (2005-2010) itabarwa. Ku munsi wakurikiye tariki ya 26 Mata 2015, umugi wa Bujumbura wuzuye ibihumbi by’abigaragambya bamagana icyo cyemezo iminsi yose, kugeza ubwo bamwe mu basirikari bateguraga Coup d’Etat kuri 13 Gicurasi 2015 igapfuba, ubwo Nkurunziza abona umwanya wo kwigizayo abo adashaka, itangazamakuru aratwika maze ibihumbi by’Abarundi bihungira mu bihugu bitatu bikikije u Burundi aribyo Tanzaniya, Kongo n’u Rwanda.

Mu mpera z’uyu mwaka, Nkurunziza yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko u Rwanda ari umwanzi uhoraho bagomba kumenya, nyamara yiyibagiza ko u Rwanda ari igihugu cy’abaturanyi biyambazaga ubwo bagiraga ibyago.

Mu gihe kandi, u Rwanda n’u Burundi byinjiraga mu muryango wa EAC, u Burundi bwagize ikibazo cyo gutanga amafaranga buri gihugu gitanga afasha inzego zuwo muryango gukora maze u Rwanda rwishyurira u Burundi imyaka ibiri. Usibye kandi ibyo u Rwanda rwakoreye u Burundi, Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza bagiye bagira ingendo zinyuranye hagati y’ibihugu byombi aho Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Nkurunziza mu mwaka wa 2005 na 2010 akagirira uruzinduko rw’akazi, ndetse yitabira umunsi w’ubwigenge. Nkurunziza nawe yagize ingendo zitandukanye mu Rwanda nyinshi ndetse yitabira irahira rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.

Nkurunziza n’akazu ke, barashaka ko batabazwa ibyo bakoreye abarundi nyuma yo kwica benshi mu moko yose, bagashaka ko abahutu bibonamo abatutsi nk’abanzi bikanga, barashaka kwimura urwango bakarushyira hagato y’u Rwanda n’u Burundi, ariko birengagije ko u Rwanda n’uburundi ari abaturage basanzwe babanye neza nubwo CNDD FDD yabashyizemo politiki mbi. Ibyo bakoze bazabibazwa hagati yabo batitwaje guteranya abaturage b’ibihugu byombi.

2019-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Ubwanditsi 07 Jul 2022
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba
Amakuru

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017
Mu Mahanga

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Gasogi United yatewe mpaga na Rayon  inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande
Amakuru

Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

RUSHYASHYA 22 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru