• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Imyaka 30 irihiritse, ubutegetsi bwa Kinshasa bucumbikiye abajenosideri bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda.

Uko ubutegetsi bwagiye busimburana, nta Muperezida wa Congo wigeze agaragaza ubushake bwo kwitandukanya n’uwo muvumo, ngo yirukane abo bicanyi bave ku butaka bw’igihugu cye, bagezwe imbere y’ubutabera baryozwe amaraso y’inzirakarengane ajejeta ku biganza byabo.

Uhereye kuri Mobutu woherereje Juvénal Habyarimana abasirikare bamufasha guhangana n’Inkotanyi, yugururiye amarembo ingabo za Habyarimana zikimara gukubitwa iz’akabwana.
Mobutu yabegereje hafi y’umupaka w’u Rwanda ngo bisuganye bagaruke gusoza umugambi wabo wo kumara Abatutsi mu Rwanda, ariko ntibwakeye kabiri batarabona ko bibeshye. Inkotanyi zabasanzeyo zibatatanya nk’ifu ihushywe n’umuyaga.

Laurent Kabila wageze ku butegetsi mu 1997, akaza kwicwa muri Mutarama 2001, n’abamurindaga barimo izo nterahamwe, nawe yarinze apfa muri Mutarama 2001 ataratera intambwe ifatika iganisha ku kwitandukanya n’izo nkozi z’ibibi zari zimaze kwiyita FDLR. Umuhungu we Joseph Kabila wamusimbuye, yarinze avaho muri Mutarama 2019 nta ntambwe itewe.

Mu bihe bitandukanye FDLR yafashije ingabo za Congo guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro, na Congo ikitura FDLR kuyiha ibikoresho no kuyifasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gusa Perezida Félix Tshisekedi we yaje atari gatumwa gusa ahubwo yibwira ko ari simusiga, bigeze n’aho yeruye ku karubanda avuga ko ashaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Tshisekedi aha intwaro FDLR akanayifashisha mu rugamba ahanganyemo na M23. Ntibigarukira aho, kuko mu mwaka w’2022 ingabo ze zafatanyije na FDLR kurasa ku butaka bw’u Rwanda hagamijwe kuburizamo inama ya CHOGM, ariko birangira bananiwe.

Mu gupfunda imitwe hose, Tshisekedi yahisemo guhuza abiyita opozisiyo nyarwanda aho bari hose ku Isi ngo bahuze umugambi nka za Mpuzamugambi za CDR, bafatanye gutekereza icyateza akaduruvayo mu Rwanda, maze ngo bazane impinduka mu Rwanda.
Icyo batazi ni uko ubwinshi bw’impyisi butazibashisha kugira ubwenge nk’ubwa Bakame; kandi ikoraniro ry’abapfapfa rifata imyanzuro ikocamye.
Iyaba Tshisekedi azi kwigira ku hahise nibura akareba uko imigambi mibisha y’abamubanjirije yaburijwemo bataranatangira kuyishyira mu bikorwa.

Si we wa mbere utekereje kuvutsa ituze Abanyarwanda kandi sinawe wa mbere bitazahira. Kuko ameze nka wa mushonji urota arya.
Ese ubundi abo Tshisekedi akungitse nabo arabasobanukiwe?

Kururu kururu ya Tshisekedi na Gasana Eugène-Richard wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, ni ikimenyetso simusiga cyo kutareba kure. Nyuma yo guhurira i Kinshasa mu Ngoro y’umukuru w’igihugu, bafashe ifoto yo kwifashisha mu bukangurambaga kugira ngo Gasana yereke abandi batavuga rumwe n’u Rwanda ko bafite amaboko abashyigikiye.
Bwakeye i Washington muri Amerika ku italiki ya 20 Gicurasi 2023 hateranira abagize Umutwe w’iterabwoba wa RNC hamwe n’abahagarariye izindi nkozi z’ibibi zipfobya zikanahakana Genocide yakorewe abatutsi maze bahashingira umutwe wiswe (Urugaga Ruharanira Ineza Rusange y’Abanyarwanda) rufite umuvugizi witwa Dr Kambanda Charles, usanzwe arimwe mu batekamutwe baba muri Amerika barota kuzahirika Leta y’u Rwanda.

Abatazi Kambanda ubundi si umunyarwanda nkuko nawe abyivugira, ubundi ni umugande wari wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kwirukanwa muri 2007 azira imyitwarire mibi, aho gusubira iwabo aba yirukiye muri Amerika aho yirirwa ateka imitwe yo kubaho.
Ubucucu bwabo babuvoma kuri uwo Porofeseri Charles Kambanda. Agahinda gakomeye, ni ukumva Kambanda ukomoka ku Mugande n’Umunyarwandakazi, avuga ko ashaka impinduka mu Rwanda kandi atazi no kuvuga Ikinyarwanda.

Mbere gato yuko Gasana ahuza izo nkorabusa zo muri Amerika, abagize ihuriro ry’urubyiruko rupfobya rukanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo Asbl; abahagarariye imitwe yashinzwe n’abajenosideri irimo FDU-Inkingi na FDLR ubu zihagarariwe na Ingabire Victoire mu Rwanda; ndetse n’abaterankunga b’umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, ukica abarenga 10, bashyigikiwe na bamwe mubanyaburaya bakoranye na Habyarimana nka John Swinen na Filip Reyntjens, bateraniye mu bubirigi bashinga undi mutwe bise “All for Rwanda” ngo ugamije gutabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Abo bita impunzi, ni abarwanyi ba FDLR baheze mu mashyamba ya Congo bakanga gutaha ku neza ngo “bazagaruka nta Mututsi ukiba mu Rwanda”. Nyamara nabo bazi neza ko urwo Rwanda barota rutazabaho.
Ubuyobozi bw’uwo mutwe burimo Kayumba Placide, Mugabowindekwe Robert na Murego Faustin.

Kayumba Placide niwe washinze Jambo Asbl, ubu akaba ari Perezida wa FDU-Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire ndetse akaba akomeje no kuyihagararira mu Rwanda kuko buri kwezi bamwoherereza ingemu y’amafaranga ivuye mu misanzu y’abanyamurwango.

Muri 2014, Kayumba yagiye mu Burasirazuba bwa Congo akorana ikiganiro mu buryo bw’amashusho n’umuyobozi mukuru wa FDLR Iyamuremye Gaston Alias Byiringiro Victor, agishyira ku muyoboro wa YouTube wa Jambo Asbl.

Naho Ingabire washinze FDU-Inkingi ubu akaba anitabira inama zayo m’uburyo bw’ikoranabuhanga azwiho no kuba yaragize uruhare rutaziguye mu gutangiza no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo RDR, ALiR, RUD-Urunana, CNRD na FDLR, Ingabire atewe ipfunwe n’amahano nyina Dusabe Thérèse yakoze muri Jenoside, aho impinja zavukiye mu bitaro yakoragamo yazihondaga imitwe ku nkuta.

Gushyira umutima we wose mu mitwe ivuze ko irwanya u Rwanda, ni uburyo bwo kwiyita umunyepolitiki ngo yitagatifuze asibanganye n’inkuru mbi nyina yasize i Rwanda, ituma avumwa na bose.

Mu nama uwo mutwe wa “All for Rwanda” wakoreye mu Bubiligi ku wa 20 Kamena 2023, hari hateguwe umwanya wa Ingabire. Ariko kuko Urukiko rwategetse ko atagomba kuva mu Rwanda rutabimuhereye ububasha, yavuze yifashishije ikoranabuhanga.
Uko byagenda kose ntiyari buyisibe kuko ahari iterabwoba hose yigaragaza nk’umugore kasha ushoboye ibyo ibindi byihebe bikora.

Ako gakungu k’abagize uwo mutwe karimo kandi Valentin Akayezu Muhumuza, umuyoboke wa RNC uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yivuye inyuma; Léandre Karangwa ukomoka ku mujenosideri ruharwa Pierre Claver Karangwa wari ufite ipeti rya majoro mu ngabo za Habyarimana; na Johan Swinnen wari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga.

Uyu Mubiligi arwanira kwihanaguraho ikimwaro cyo kuba ntacyo igihugu cye cyakoze ngo gifashe guhagarika Jenoside, akifatanya n’abandi bimakaje politike yo kuyihakana nka Faustin Twagiramungu, umukwe wa Gregoire Kayibanda utaranyuzwe no gukorera mu mucyo kwa FPR-Inkotanyi agahunga ari Minisitiri w’Intebe.

Léandre Karangwa we arashaka kwibagiza abarenga ibihumbi 20 se yishe ku Mugina muri Gitarama, akaba afungiye mu Buholandi azira ubwo bugome.

Mu bo Tshisekedi yiringiye gukorana nabo kandi harimo Condo Gervais uba muri America, Kayumba Nyamwasa uba Muri Afrika yepfo bayoboye umutwe wa RNC.
Hari kandi Charlotte Mukankusi uri mu buyobozi bwa RNC na Etienne Mutabazi washyizweho nk’umuvugizi w’uwo mutwe mu 2019.

Abarimo Alphonse Munyarugendo alias Monaco Umugenocidaire wihishe muri Mozambique Habiyakare Dave uba Malawi, akaba umuterankunga ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa FLN na Rukundo Innocent uba muri Zambia bazwiho gukusanya amafaranga yo koherereza imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda, bari mu bashinzwe ubukangurambaga bwo kuzitabira inama karundura izabera muri Congo Kinshasa ariho Tshisekedi azavugira ijambo risoza umurimo wo guhuza izo nkoramaraso zihirike ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nta gitekerezo kizima gishobora kuva mu bwenge bwa Tshisekedi wananiwe guha umutekano igihugu cye mu myaka hafi itanu amaze ku butegetsi, kongeraho ubw’ibisahiranda nka Kayumba, Gasana na Twagiramungu ndetse n’ubw’abajenosideri n’abana babo.

Ikibazo umuntu yakwibaza ni, ese koko Tshisekedi ibyo yabasezeranyije azabigeraho? Cg bizamera nka cyakinyoma gitindi gisama nyiracyo.

Ese izi nkoramaraso nizimara gusanga yarazibeshye aho we zizamusiga amahoro

Nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ahora abitangaza, umutekano w’u Rwanda niwo nyambere, dore ko bigararira buri wese, dore ko nyuma yo guha umutuzo abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda zikomeza kubungabunga no Kugarura amahoro mu bihugu by’inshuti.

Gusa bazirikane ko inkubisi y’amazirantoki iyitarukiriza!

2023-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwanditsi 20 May 2019
RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare
Mu Rwanda

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Ubwanditsi 31 Mar 2017
RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo
UBUKERARUGENDO

RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa
Amakuru

Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Ubwanditsi 04 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru