• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 iratangira icakirana n’iya Tanzania mu mikino y’abatarengeje imyaka 16 mu karere ka gatanu, igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika ( FIBA AFRICA U16) kizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’akarere ka gatanu guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2019 mu bangavu no mu cyiciro cy’ingimbi.

Mu cyiciro cy’ingimbi, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda rwayakiriye ndetse na Uganda mu gihe mu bangavu hitabiriye u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habaye inama tekinike yemeza ko umukino ubimburira iyindi uza guhuza u Rwanda na Tanzania mu bangavu kuri uyu wa Mbere guhera saa 18:00 muri Petit Stade Amahoro.

Mu ngimbi, u Rwanda ruzakina na Uganda ku wa Gatatu ndetse bakine undi mukino ku wa Gatandatu bahataniye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap Vert.

Mu bangavu, buri gihugu kizahura n’ikindi mu mikino ibiri harebwe uko azaba yakurikiranye ku rutonde ukuyemo u Rwanda kuko ruzakira imikino ya nyuma izaba muri Kanama, aho Uganda na Tanzania ari zo zigomba kwishakamo ibona itike.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi, Murenzi Yves, yavuze ko biteguye neza aya marushanwa, aho bafite intego yo gushimisha abanyarwanda.

Ati” Gahunda ni ugushimisha abanyarwanda kandi abanyarwanda bakunda intsinzi. Niba ubushize twaratwaye igikombe ubu ntabwo aribwo twasubira inyuma.”

Mushumba Charles utoza abangavu yavuze ko ikipe yiteguye neza ndetse izifashisha iyi mikino mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika izakira muri Kanama.

Aya makipe y’u Rwanda agizwe n’abanyeshuri, yatangiye imyiteguro y’aya marushanwa mu Ukuboza 2018, aho bahurijwe hamwe, bigira hamwe mu rwego rwo kubasha kubakurikirana, aho bamwe biga muri Ecole Notre Dame de la Providance i Huye abandi muri Lycée de Kigali mu gihe bahurizwa hamwe mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko.

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’ingimbi (U-16): Niyomugabo Augustin, Ntayomba Emmanuel, Izere Rutsindura Brillant Brave, Karenzi Brian, Nubaha Ghislain, Cyusa Ntaganira Emmanuel, Ishema Kevin, Muhizi Ngoga Bonheur, Mutabazi Pacifique, Kizito Murenzi Romain, Iratubona Ulysse, Irakoze Jules, Rutatika Dick Sano na Muhigira Tristan.

Abakinnyi 12 bagize ikipe y’Abangavu: Usanase Stacy Charlene, Tumukunde Oliviette, Dusingizumuremyi Stella Matutina, Munezero Lamla, Umuhamya Ange Promesse, Uwimpuhwe Violette, Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Nyiramugisha Hope, Umubyeyi Amelie Ella, Hahirwa Raissa na Teta Allya Meghan.

Uko amakipe azahura muri iyi mikino

Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019

18.00 – Rwanda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena

18.00 – Tanzania vs Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 – Uganda vs Rwanda (Girls) 
19.00 – Rwanda vs Uganda (Boys)


Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

18.00 – Tanzania vs Rwanda (Girls)

Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

18.00 – Uganda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls) 
19.00 – Uganda vs Rwanda (Boys)

 

Ikipe y’igihugu y’abangavu izakina Zone V na FIBA Africa U-16 muri Kanama

 

 

2019-06-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo
Amakuru

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda
Mu Mahanga

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2017
Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa
INKURU NYAMUKURU

Itangazo rigenewe abanyamakuru: Jean Lambert Gatare yasimbuye byagateganyo Nyakwigendera Burasa

Ubwanditsi 11 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru