• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
Inzego za polisi z'ibihugu byombi ziraganira ku kibazo cyo gufunga inzira ihuza Uganda n'u Rwanda ku mupaka wa Gatuna

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Ubwanditsi 22 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

K’umunsi wejo mu masaha ya saa tatu za mugitondo, igikundi cy’abagande cyafunze umuhanda uhuza impande ebyiri z’umupaka wa Gatuna (Rwanda) na Katuna (Uganda) mu cyiswe imyigaragambyo kubera umuvunjayi w’umugande uri mu maboko ya polisi y’u Rwanda.

Abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo abaturage bakwihandagaza bakinjira mu mupaka bagafata amabuye n’ibiti bagafunga inzira ihuza ibihugu byombi inzego (cyane cyane iz’umutekano) zikorera k’umupaka zitabigizemo uruhare.

Abagande bigaragambya bavugaga ko bari kwamagana itabwa muri yombi ry’umuvunjayi w’Umugande, Justus Tweyogere, ufungiye mu Rwanda. Soma hano inkuru twakoze mbere kuri uwo muvunjayi.

Ubusanzwe k’umupaka habarizwa inzego zose z’umutekano, haba iza gisirikare, igipolisi ndetse n’abashinzwe iperereza bafatanya mu kazi ka buri munsi n’izindi nzego za leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Biratangaje kubona abaturage bikora bakinjira mu mupaka bagafunga umuhanda mu gihe kitari gito (amasaha 3) inzego zishinzwe umupaka ntacyo ziri gukora.

Ibya Justus Tweyogere

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, ACP Theos badege, yemeje ko Tweyogere yatawe muri yombi kuwa 16 Ukuboza ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kuvunja mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

ACP Badege yongeyeho ko ikibazo cya Tweyogere kiri gukurikiranwa binyuze mu nzira zisanzwe z’ubutabera.

Yakomeje avuga ko ambasade ya Uganda mu Rwanda yabimenyeshejwe akimara gutabwa muri yombi kandi ko asurwa n’umuryango we n’abakozi ba ambasade ndetse abasha kubonana n’umunyamategeko.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko uyu mugande yatawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda bakora akazi kamwe witwa Aime Chaste Nyirishema nawe ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hari hashize ukwezi na none uyu Tweyogere ahaswe ibibazo n’Igipolisi cy’u Rwanda nyuma y’uko yari yambutse umupaka yinjira mu Rwanda afite amafaranga arenze 10,000$ yemewe kwambutsa umupaka kandi Atari yabimenyesheje nk’uko bisabwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Yaje kurekurwa nyuma asubira I Kabale muri Uganda amaze kwerekana bimwe mu bimenyetso by’uko yahererekanyaga amafaranga no kugaragaza ko afitanye ubufatanye n’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda.

Icyo gihe akaba yarasabwe kujya yubahiriza ibiteganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Abanti benshi bakurikiye iki gikorwa cyabereye k’umupaka, bemeza ko hari ukuboko gukomeye kubiri inyuma kuko ubusanzwe nta kintu kibera mu mupaka inzego ziwuyobora zitabyemeye.

Abandi barabihuza n’igisa n’urwiyerurutso rwa leta ya Uganda ku baturage bayo kubera ibikorwa byo gufata binyuranije n’amategeko, abanyarwanda bambuka imipaka bagiye Uganda mu bikorwa byo gusura abavandimwe ndetse no gukorerayo business.

2017-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Ubwanditsi 16 Nov 2019
CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN  bishwe bacibwa  imitwe n’ubuyobozi bwabo.

CIBITOKE : Abasore 2 mu ngabo za FLN bishwe bacibwa imitwe n’ubuyobozi bwabo.

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Ubwanditsi 02 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w’iterabwoba
Amakuru

Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jul 2023
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.
INKURU NYAMUKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubwanditsi 30 Jan 2019
Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru