• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Ubwanditsi 07 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Komite yari yahawe inshingano yo gukora iperereza ku wahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen.Kale Kayihura, ku cyaha cyo kwica Andrew Felix Kaweesi wari umwungirije; yagaragaje ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite.

Amakuru The Independent ikesha umwe bakozi mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko ku wa 27 Nyakanga aribwo iyi komite ihuriwemo n’abapolisi bane, abakozi babiri b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) ndetse n’abandi babiri bo mu Rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), yashyikirije Perezida Yoweri Museveni ibyavuye mu iperereza bakoze.

Nk’uko bigaragara muri zimwe mu nyandiko z’iyi raporo iki kinyamakuru cyabashije kubona, iyi komite yavuze ko Kayihura ndetse n’abandi bantu ba hafi ye batawe muri yombi bagomba guhita barekurwa. Ntacyo bigeze bavuga kuri Joseph Baroza utaratawe muri yombi kuri ubu akaba ari mu bwihisho.

Hari n’andi makuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi Kayihura yaba yarasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, kumusabira kubonana na Perezida Museveni.

Uwatanze aya makuru yavuze ko iki cyifuzo Muhoozi yakigejeje kuri Museveni mu nama yari yamuhuje n’abasirikare bakuru, undi akanga kubonana na Kayihura mu rwego rwo kwirinda kuba yayoborwa n’amarangamutima.

Mu myaka yashize Museveni yakunze gushimagiza Kayihura avuga ko ari indahemuka, ibintu bishingirwaho hagaragazwa ko yatinye ko ubushuti bigeze kugirana bwabangamira iperereza asa n’uwahaye agaciro gakomeye.

Na mbere y’uko akurwa ku buyobozi bwa polisi kandi itsinda riyobowe na Muhoozi ngo ryagiye kureba Museveni rimwereka impungenge ritewe na Kayihura byari byatangiye kugaragara ko agenda yamburwa ububasha bwe.

Icyo gihe ngo Museveni yafashe umwanya wo kubasobanurira ko nubwo afata Kayihura nk’uwahinduye urwego rwa polisi mu buryo bufatika, ikibazo gikomeye yari afite ari uko yemereye abagizi ba nabi n’abanyamahanga kwinjirira muri uru rwego. Yakuweho muri Werurwe 2018 nyuma y’imyaka 13 yari amaze aruyobora.

Yaje gutabwa muri yombi ku itariki ya 13 Kamena, nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa ISO, Kaka Bagyenda, ahaye perezida raporo igaragaza ko Kayihura ari we wishe Kaweesi mu rwego rwo kwirinda ko yazamusimbura.

Indege yarimo Umugaba mukuru wungirije, Lt. Gen. Wilson Mbandi, n’Umuyobozi wa CMI, Brig. Abel Kandiho yamukuye iwe mu gace ka Kashagama mu Karere ka Lyantonde ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makyindye.

Nyuma y’itabwa muri yombi rye Museveni yashyizeho komite yagombaga gukora iperereza igizwe na polisi, ISO na CMI, yatangiye irimo abantu 12 baza kugabanywa bagera ku munani mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Nk’uko umutangabuhamya uzi ibyerekeranye n’iri perereza yabihamirije The Independent, iri tsinda ryasanze ibimenyetso byagendeweho Kayihura na bagenzi be batabwa muri yombi ari ibihimbano.

Byinshi muri byo ngo byari byarakusanyijwe na Byagenda, abarimo Grace Akullo ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri polisi na Kandiho wa CMI bakaba ngo barakajwe n’uko ISO yabinjije mu kirego kidafite ishingiro.

Ibyavuye mu iperereza bigiye hanze mu gihe abantu batandukanye barimo n’abayobozi ba Kisoro bakomeje gusaba ko arekurwa cyangwa akagezwa imbere y’ubutabera, aho bahamya ko afunzwe binyuranyije n’amategeko ateganya ko umuntu agezwa imbere y’urukiko nibura nyuma y’amasaha 48 atawe muri yombi.

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato  bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Perezida Kagame araza gusangira na Mark Zuckerberg washinze Facebook nyuma yo kwakirwa na Macron muri Champs-Elysée

Ubwanditsi 23 May 2018

4 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    August 7, 201812:39 pm -

    mukomeze kwicinya icyara muvugira icyitso cyanyu kayihura ntacyo bihindura kuko museveni arabazi bihagije kandi ararikanuye!!!

    Subiza
  2. RUGENDO
    August 8, 20182:36 am -

    NIKO MWANJIJI MWE MWAJIYE MWANDIKA IBYIZA BYIGIHUGU CYACU!!
    MUKAVA MUMATESHWA YA UGANDA !!NIMUPIRA MWOGEZA IGIHE MWAHEREYE
    MWANDIKA AMANGAMBURE NTIMWABIREKA!!MUKANDIKA IBIFITIYE URWANDA AKAMARO!!!
    KARE KAYIHURA ,IBYO TWARABIRAMBIWE NIKIBAZOKE NIGIHUGU KE !!ABANYARWANDA
    BITUMARIYE IKI KWAMAMAZA UMUNYURURU AFUNZE!!!MURANDIKA NGO MUMUFUNGURE!!

    Subiza
  3. niyogihozo
    August 8, 20188:37 am -

    Nyamaa wabona uyu mupapa ari uwacu! None se abaganda nabo bagira izina Kayihura? Mwatubwira ababizi tukamusengera cyane Imana ikamurengera?

    Subiza
  4. Ukuli
    August 14, 20186:44 am -

    @Rugendo , injiji ni wowe utazi icyo itangaza AMAKURU bivuze.
    Uzi olivier jambo ndr?
    Bakubwiye ko alinkuru y a indepent. Niba mudakunda Rushyashya mujye musoma ibyo himbara yandika.
    If you do not like the show, Change the channel.
    Niko abahanga dutekereza..

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“He attacked me and my family. ” Rusagara
Mu Mahanga

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78
Mu Mahanga

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza
POLITIKI

Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru